Nyuma y’imyaka 11, Uncle Austin yasezeye kuri Kiss FM

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin, yasezeye ku kazi ko gukora kuri Kiss FM nyuma y’imyaka 11 yari amaze akorera iyi Radio kuva muri 2015 atangiranye nayo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Uncle Austin yemeje aya makuru, agaragaza ko iki cyemezo gifitanye isano n’urundi rugendo arimo gutegura, azatangaza mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Nasezeye akazi ko gukorera Radio, bihurirana n’imyaka 11 ishize nkorera Kiss FM.”

Akomeza agaragaza ko atari uguhindura aho akorera gusa, ahubwo ko ashobora no kuba afashe icyemezo gikomeye ku mwuga we w’itangazamakuru. Ati: “Ntekereza kuba nasezera umwuga w’itangazamakuru, nzabitangaza mu gihe kiri imbere.”

Imyaka 11 y’uruhare rugaragara mu itangazamakuru

Mu gihe cyose yamaze kuri Kiss FM, Uncle Austin yabaye umwe mu banyamakuru b’ingenzi kuri iyi radiyo, akora ibiganiro bitandukanye byakunzwe n’abatari bake.

Yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro, harimo n’icyamamaye nka Kiss TOP 30, cyagaragazaga indirimbo zakunzwe kurusha izindi.

Yanagize uruhare mu gutegura no guteza imbere ibihembo bya Kiss Summer Awards, byahaga icyubahiro abahanzi n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro bitwaye neza.

Abatari bake bamufata nk’umwe mu banyamakuru bazamuye impano z’abahanzi bakiri bato, akabafasha kubona urubuga rwo kumenyekana no kwagura ibikorwa byabo.

Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi umaze igihe mu muziki nyarwanda. Yashyize hanze album zitandukanye zakunzwe, zirimo indirimbo zakinwe cyane kuri Radio na Televiziyo no mu bitaramo bitandukanye.

Ibi bituma asezera kuri Kiss FM atari gusa nk’umukozi uvuye mu kazi, ahubwo nk’umwe mu bantu basize igihango mu mitima y’abakunzi b’imyidagaduro, haba ku ruhande rw’itangazamakuru no ku ruhande rw’umuziki.

Nubwo ataratangaza neza icyo agiye kwerekezamo, amagambo ye agaragaza ko hari icyemezo gikomeye kiri gutegurwa, gishobora guhindura icyerekezo cy’umwuga we burundu.

Icyakora, kimwe kiragaragara: Uncle Austin yasize umurage udasanzwe kuri Kiss FM no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka 11 akorera Kiss FM, Uncle Austin yatangaje ko yasezeye kuri iyi radiyo, anahishura ko ashobora no gusezera burundu ku mwuga w’itangazamakuru

Uncle Austin yigeze gusezera Kiss FM by’igihe gito ajya kuri Power FM, aza gusubirayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *