Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko afite inyota yo gufata isoko ry’umuziki wo muri Tanzania, binyuze mu gukorana indirimbo n’abahanzi baho batandukanye.
Kuri ubu mu gihe indirimbo ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown ikomeje guca ibintu, Bruce Melodie yasabwe ko yakorana indirimbo n’undi muhanzi wo muri Tanzania witwa ‘AY Masta’.
Ibi yabisabwe n’umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa X, ndetse Bruce Melodie nawe nta guca ku ruhande yaje gusubiza ko yemeye umukoro ahawe.
Bruce Mellodie rero usanzwe uzwiho kwitwara neza cyane mu ma collabo nawe yamaze kubona ko inzira yo gukorana nabandi bahanzi ishobora gutuma ica izabugufi mu kumenyekana muri East Africa ndetse no muri Africa muri rusange niyo mpamvu nkumuhanzi wivugiye ko we yemerako kugirango umuziki ugende neza hagomba kuba harimo n’ubushuti kubahanzi bakoranye ninayo mpamvu Bruce Mellodie yahuriye na mugenziwe Diamondi Platnumz muri Zanzbar aho baganiriye byinshi kubijyanye nuburyo indirimbo yabo pom pom yarushaho gukomeza kwamamara.
Bruce Mellodie rero wamaze guca amarenga ko ashaka kwigarurira umuziki wa Africa y’uburasirazuba atangiye guca amarenga ko ashobora gukorana indirimbo nabandi bahanzi bo muri Tanzania barenze babiri nyuma ya Diampnd Platnumz na Harmoniz
