Ntihazagire uhaga itabi ngo akuyobye! Tom Close yakurugutuye abatifuriza ineza u Rwanda

Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, yatanze ubutumwa bwibutsa amateka, aho yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda kuva mu bihe bikomeye rwanyuzemo kugeza ku iterambere rigezweho, anaburira abashobora kuyobywa n’ibitekerezo cyangwa amagambo agamije gutesha agaciro ubuyobozi n’ibyagezweho.

Ni mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2026. Ubu butumwa bwumvikana mu ijwi ry’umuturage ugaragaza aho ahagaze ku rugendo rw’igihugu n’abashaka kuruvugaho mu buryo atemeranya na bwo.

“U Rwanda ntirwavuye mu ijuru…”

Tom Close yatangiye agaragaza ko u Rwanda rutari impano yaje ruturutse ahandi, ahubwo rwavuye ku bitambo bikomeye by’abarwitangiye.

Yagize ati: “U Rwanda rwa none rutangarirwa n’isi ntabwo rwavuye mu ijuru ngo rwiture hasi ngo baa… Rwavuye mu bitambo by’amaraso y’abarwitangiye, hamwe n’ibyuya ndetse n’amajoro yarawe n’abarwo barwubatse. Ntihazagire uhaga itabi ngo akuyobye, uwanga ubuyobozi bwubatse ibi, ntabwo agukunze.”

Aya magambo yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayafata nk’ubutumwa bwuje gukunda igihugu, abandi batangira kuyasesengura mu buryo butandukanye.

“Uwabatsinze ntaho yagiye…”

Uyu muhanzi wamamaye kuva mu myaka 18 ishize, yakomeje agaragaza ko abanze guhitamo inzira yo gusubira mu buzima busanzwe bakwiye kubitekerezaho.

Yanditse ati: “Uwabatsinze ntaho yagiye, ahora abasaba guhonoka ngo muve ibuzimu mujye ibuntu. Ababyemera barahonoka bakajya muri benshi biyemeje inzira y’urumuri, ababyanze, hari RDF ibategereje ngo baganire, uzahitamo uruhande rukubereye. Urumuri Rwanda ntawe uzongera kuruzimya ukundi.”

Ni amagambo agaragaza guhitamo uruhande, hagati y’abo yise inzira y’urumuri n’abo ashinja gukomeza inzira y’umwijima.

Yagarutse ku bari mu mashyamba

Tom Close yanabajije abatarasubira mu gihugu cyababyaye impamvu bakomeje kurindagira, agaragaza ko igihe cyo guhitamo ari iki.

Ati: “Muzarindagira kugeza ryari? Igihe mwategerereje inzo ndagu, abagiye ari abana bakaba barasaziye iyo mu mashyamba, abavukiyeyo bakaba bararuhiyeyo uwa kavuna, mwahonotse mugashyira akarago hasi mukaza mu rwababyaye? U Rwanda rwabatsindiye mu nkongi, mu iganzamwonga ntiruzarara nze.”

Ni amagambo bamwe basobanuye nk’ahuriza ku butumwa busanzwe butangwa bushishikariza abari mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe, bagataha mu Rwanda.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Tom Close yongeye kugaragaza ko u Rwanda ruriho ari rwo Abanyarwanda babamo, atari urwo bamwe bavuga bari hanze.

Yagize ati: “U Rwanda muvuga ni rwo dutuyemo ntabwo ari urwo mutubwira na ho ibyo bindi urimo ni amaco y’inda. Ubundi mwabaye mugira roho nzima ibatera kugira isoni z’amahano ntimwakabaye munatinyuka kuvuga ubusa. Imisozi y’u Rwanda mwatsinzeho abarwo ntizatuma mutuza, n’iyo mwajya he!”

Aya magambo yahise akurura ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye ubutwari bwe bwo kuvuga icyo atekereza.

Mu myaka ishize, bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo ku bibazo bireba igihugu n’akarere.

Ubutumwa bwa Tom Close nabwo bwatumye benshi bibaza ku ruhare rw’abahanzi mu gutanga ibitekerezo bya politiki cyangwa ibishingiye ku miyoborere.

Gusa ku ruhande rwe, amagambo ye agaragaza ko yifuje kwibutsa amateka no gushimangira ko ibyagezweho bidakwiye guteshwa agaciro.

Ku mbuga nkoranyambaga, impaka ziracyakomeje. Hari abavuze bati: “Ntihazagire uhaga itabi ngo akuyobye”. Bavuze ko ari intero ikwiye ku rubyiruko.

Icyakora, kimwe kiragaragara: ubutumwa bwa Tom Close bwongeye kugaragaza ko abahanzi batakiri gusa abaririmba indirimbo, ahubwo ari n’amajwi yumvikana mu biganiro bikomeye bireba igihugu.

URwanda rwa none rutangarirwa n’isi ntabwo rwavuye mu ijuru ngo rwiture hasi ngo baa… Rwavuye mu bitambo by’amaraso y’abarwitangiye, hamwe n’ibyuya ndetse n’amajoro yarawe n’abarwo barwubatse. Ntihazagire uhaga itabi ngo akuyobye, uwanga ubuyobozi bwubatse ibi, ntabwo agukunze.

Uwabatsinze ntaho yagiye, ahora abasaba guhonoka ngo muve ibuzimu mujye ibuntu. Ababyemera barahonoka bakajya muri benshi biyemeje inzira y’urumuri, ababyanze, hari RDF ibategereje ngo baganire, uzahitamo uruhande rukubereye. Urumuri rwanda ntawe uzongera kuruzimya ukundi.

Muzarindagira kugeza ryari? Igihe mwategerereje inzo ndagu, abagiye ari abana bakaba barasaziye iyo mu mashyamba, abavukiyeyo bakaba bararuhiyeyo uwa kavuna, mwahonotse mugashyira akarago hasi mukaza mu rwababyaye? Urwanda rwabatsindiye mu nkongi, mu iganzamwonga ntiruzarara nze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *