Umunyamakuru wat v na radio one Angelie Mutabaruka yavuzeko ntamafaranga abaho yahabwa n’ibitangaza makuru ngo arekere gukorana na KNC imfura y’iwacu.
Uyu mugabo uri mubanyamakuru bakunzwe mu gihugu yavuze ko gukorana na KNC ari umunyenga bityo atakwikura muri uwo munyenga ngo agire ahandi ajya gukorera.
Mutabaruka yavuzeko we na KNC bafitanye igihango gikomeye cyane kuko Mutabaruka yigeze kurwara amaso yombi aziko kureba kwe bihagarariye aho ari KNC yaramufashije aramuvuza kugeza akize kandi azi neza ko abakoresha benshi iyo babonye ko uhuye n’ikibazo nkicyo igikurikiraho ari ukukwohereza murugo ukazagaruka warakize kandi bataguhemba.
Abugako rero ntagitangazamakuru kibaho byaba mu Rwanda cyangwa hanze kuko abandi ibyabo ari ukugukoresha bakunguka ari ikijyanye no kuba bakugirira akamaro mugihe ubakeneye ntibabikora.
Ati kandi sinjye ngenyine kuko hari n’undi twakoranaga akazakurwara impiko kandi nawe KNC yaramuvuje kugeza akize muzi nuko kwivuza impfiko bihenda ubwo se uwo mukoresha wamukurahe.
Yakomeje agirati ibitangazamakuru byaraje byinshi ibyo murwanda nibyo hanze ariko ntamafaranga abaho nahabwa yatuma ndekera gukorera KNC nakoreye abandi bakoresha ariko umukoresha wambere nabonye utandukanye ni KNC ati ikindi kandi tumaze imyaka irenga icumi dukorana bityo iyo tutari kumwe mbanumva ari nk’igikoma kitagira isukaru cyangwa ibiryo bitagira umunyu ntahandi najya rero.
