Umukinnyi wa cinema mu Rwanda Miss Nyambo yaterewe ivi n’umusore mu gihugu cya quatar aho bari basohokeye maze bajya mugace keza cyane kagenewe bamukera rugenda by’umwihariko abakunda imikino yabana cyangwa imikino isekeje hazwi nka sacas maze uyu musore yivamo amubwira amagambo meza cyane y’urukundo anaherako amwambika impita.
ni amafoto yiriwe acicikana kumbuga nkoranyambaga habanje kugaragara amafoto meza cyane ya Miss Nyambo ari muri iki gihugu cya quatar yicaye kandi nanone ahagaze ahantu heza cyane mumyambaro y’ibara ry’urukundo maze benshi batangira kwibaza umuntu baba basohokanya muri kariya gace keza cyane .
gusa nyuma yaho haje nanone gusohoka indi photo igaragaza Miss Nyambo hari umusore mwiza cyane umupfukamye imbere n’impeta mu kiganza kuburyo ubonako amusaba ko babana.
ni nyuma y’uko abakobwa bo muri cinema nyarwanda bakomeje kugenda bashakwa maze abakunzi ba cinema bagasaba Miss Nyambo ko nawe yashaka umugabo rwose akabereka umukwe.
ibi kandi bije nyuma y’igihe gito uyu mukobwa mwiza atakivugwa murukundo na Titi brown bahoze bakundana ariko mwibanga rikomeye cyane.
inkuru y’urukundo rwa Miss Nyambo ntirajya ahagaragara ntanubwo Nyambo arahamya niba ibyo abakunzi be babonye ari ivi yaterewe cyangwa ari film ariko abantu benshi batunguwe kandi bagaragaje ko byabashimisha cyane babonye umukobwa wabo Nyambo abonye umugabo uri seriye bakiyubakira urugo.
