Niki gituma Nyarudindiri yita Irene murindahabi Igisahiranda kandi barahoze ari magara ntunsige.

 Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana Afande Nyarudindiri mu mujinya mwinshi yahamije ko Irene Murindahabi ariwe gisahiranda kiri mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera amafaranga agera kuri Million 3 abakunzibe banyujije kuri Irene Murindahabi ariko ngo ayamuhe ariko ntayamugezeho.

Ni mukiganiro nyarudindiri yagiranye na Taikun Ndahiro kuri channel ya youtube yitwa Narababwiye tv ni mu kiganiro agenda yereka abatumirwa amafoto maze bakavuga ibintu bitatu kuribo.

Ubwo Taikun yerekaga Nyarudindiri ifoto ya Irene Murindahabi yahise ahinduka maze atangira kuvugako Irene ariwe gisahiranda yaba yaramenye ngo kuko ibyo akora byose akurura yishyira kandi agahemuka atitaye ku kuba uwo ahemukiye ari bubabare.

Maze aheraho avuga uko abadiaspora bahaye Irene amafaranga we avugako yagombaga kumuhindurira buzima kuko kuriwe amafaranga agera kuri Million 3 arimenshi kandi yakora byinshi mu buzima bwe maze mugahinda kenshi avugako ayo mafaranga atamugezeho.

Ndetse yemezako agahinda afite ndetse n’ubuzima bubi arimo ariwe wabumuteye kubera kutamugezaho amafaranga ye avugako yagombaga kubona ubwo Irene yari avuye muri Canada.

Ubwo yageraga kuri Anitha pendo yavuzeko anitha ari mushikiwe kandi akunda cyane cyane ko ariwe wenyine wamuhamagaye akamuha ikiganiro kuri radio Rwanda mugihe hari abandi babyifuza ntibabibone bakifuza no kwishyura ariko ntibikunde.

Ariko kandi nyarudindiri yatangaje ko Anitha pendo yamusabyeko bakundana ngo nyarudindiri akamwima urukundo ngo kuko we afite isezerano ryo kuzashakana n’umuzungu kandi igihe cyose atarabona uwo muzungu ntamwirabura azemerera urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *