Ni ugushaka kuroga abantu – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ku nzoga zitujuje ubuziranenge

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kuko ingaruka zazo zatumye hari abari mu bitaro ubu ndetse n’abandi zamaze guhitana.

Byavugiwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026 mu Mujyi wa Kigali, wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Nyarurama aho abawitabiriye basiburuye banasana imiyoboro itwara amazi yari imaze iminsi yuzura akangiza inzu zabo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko hari igenzura ashima Polisi yakoze mu minsi ishize ryo kwangiza ibinyobwa byengwa mu buryo butujuje ubuziranenge nk’imitobe ndetse no gufunga aho byengerwaga.

Ibyo ariko ntibyakemuye ikibazo cyose kuko inzoga zitujuje ubuziranenge zakomeje kwengwa ndetse abaturage bakomeza kuzinywa ari byo biri kubagiraho ingaruka zirimo no kubambura ubuzima.

Ati “Inzoga zitwa ibyuma ziraza kutumararaho abantu nitutareba neza. Ubu tuvugana dufite abantu bagera hafi kuri 350 bari mu bitaro ndetse mu cyumweru gishize twapfushije abantu barenze 25 kubera ibyuma. Biriya bintu dukwiye kubyirinda kuko biraza kutumararaho abantu.”

Dr. Nsengiyumva yasabye abaturage kuzibukira ibyo binyobwa kuko uburyo byengwamo hifashishijwe birimo amatafari n’ikinyabutabire cyitwa ‘methanol’ bishyira ibyago byinshi ku buzima bw’abantu.

Ati “Harimo ibintu byinshi bidasobanutse hanyuma umuntu akanywa kandi ibyo ni ugushaka kuroga abantu. Harimo n’ikindi kintu bavangamo cyitwa ‘methanol’ kandi mililitiro eshatu zacyo zirahagije ngo zice umuntu.”

“Baragenda bagafata nk’ingunguru bagashyiramo na ya ‘methanol’ kuko agacupa kari kugura 500 Frw natwe tukaza tukanywa. Nyamara ingaruka ni nyinshi cyane dukwiye kubyirinda kuko hari abo byahumishije amaso abandi barapfa kandi turakeneranye ngo twubake u Rwanda.”

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko urwego u Rwanda rugezeho mu iterambere ndetse rinabonwa ku rwego mpuzamahanga bitajyana no kunywa ibinyobwa nk’ibyo, aboneraho gusaba abaturage kudatinya gutunga agatoki aho biri.

Muri uku kwezi hakunze kumvikana imfu nyinshi z’abaturage bazize izo nzoga aho mu gice cya mbere cya Gashyantare 2026 mu gihugu hose izo nzoga zari zimaze guhitana abantu 28 mu gihe cy’iminsi 10.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 12 Gashyantare 2026 yari imaze gufata litiro zirenga 116.000 z’izo nzoga z’inkorano ndetse ko yanafunze uruganda rumwe mu zazengaga rwihishwa rusanganywe uruhushya rwo kwenga izemewe.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge

Abaturage basabwe kujya batunga agatoki ahakorerwa inzoga zitujuje ubuziranenge

Abanyamahanga baba mu Rwanda na bo bitabiriye umuganda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyuma Justin yifatanyije n’abaturage gukora umuganda usoza Gashyantare 2026