Ni njye muraperi ukundwa na so- Diplomat yagarukanye amagambo akakaye mu ndirimbo na Li John

Umuraperi wamamaye mu njyana ya Hip Hop, Diplomat, yatangiye umwaka wa 2026 ashyira hanze indirimbo nshya yise “Imirongo Itukura”, yahuriyemo na mugenzi we Li John. Iyi ndirimbo ni iya mbere asohoye muri uyu mwaka, ariko ayitangaje afite icyizere cy’uko ari imwe mu zizaba zigize urutonde rurerure rw’ibihangano ateganya gusohora mu mezi ari imbere.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Diplomat yasobanuye inkomoko y’iri zina n’inkuru iriri inyuma. Yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku nshuti ye bakunda kwita Shaggy/Gatare, wamusanze muri studio ari gukora indi ndirimbo yitwaga “Aho ndi”.

Nyuma yo kuyumva, yamubwiye amagambo amusetsa ariko anamukora ku mutima, amubwira ko ibyo arimo ari “imirongo itukura gusa gusa”. Iryo jambo ryaje kumugumamo, rihinduka isoko y’igitekerezo cy’indirimbo nshya.

Diplomat yavuze ko nubwo ayo magambo yavuzwe ku yindi ndirimbo itari iyi, yamubyariye igitekerezo cyo gukora indirimbo ifite izina rishingiye kuri ayo magambo, maze “Imirongo Itukura” iba indirimbo ya mbere afunguyeho umwaka wa 2026, mu zindi nyinshi ateganya gusohora.

Iyi ndirimbo yayikoranye na Li John, itunganywa na Ray P Master Touch muri studio ya Ibisumizi. Uyu usanzwe ari ‘Producer’ si ubwa mbere bakoranye, kuko ari na we wakoze indirimbo ya Diplomat yitwa “Indebakure”.

Mu mashusho, iyi ndirimbo yafashwe na Director Figma, umwe mu bayoboye amashusho y’indirimbo nyinshi zigezweho mu Rwanda.

Diplomat asobanura ko “Imirongo Itukura” itari isanzwe mu buryo yateguwe. Avuga ko hari igice cya mbere cya “hardcore” cyane, aho yashakaga kugaragaza neza ubusobanuro n’uburemere bw’ijambo “imirongo itukura”.

Icyakora, yaje kwisubiraho agabanya ubukana bw’amagambo, ayashyira ku rwego yise “diplomatic”, ari na ho havuye umwanzuro wo gusohora ‘version’ ya gatatu.

Asobanura ko mbere yo kuyishyira hanze yabanje kureba niba izanyura amatwi n’amarangamutima y’abakunzi be, bityo igahuriza hamwe ubukana bwa ‘Rap’ n’ubwitonzi bwo gutanga ubutumwa.

“Ni njye muraperi ukundwa na so…”

Mu ndirimbo, Diplomat agaragaza icyizere n’ukwishongora kwa ‘rap’ asanzwe azwiho. Hari aho aririmba agira ati “Ni njye muraperi ukundwa na so. Umusani watamitswe ibera asinya buri ‘gig’ (amasezerano). Bizamugora gufata imitima ya benshi nka P-Fla w’ijyosi (Nyamirambo)… Uruganda ruracyakennye… uwemeye guheba roho ye ni nk’inkoko yamize urutozi, uwo tayari ababingwa bamutoraguza imfunguzo.”

Aya magambo agaragaza Diplomat nk’umuraperi wiyumvamo uburemere bw’umwanya afite mu muziki, wigereranya n’abamubanjirije ndetse akavuga ko gufata imitima y’abafana atari ibintu byoroshye ku wundi wese.

Ni imirongo yuzuyemo ibigereranyo n’amarenga, yifitemo gushotora no kwemeza ko akiri mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop nyarwanda.

“Imirongo Itukura” ni indirimbo igaragaza Diplomat uri mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no gukomeza gushyira imbaraga mu muziki.

Kuba yahisemo gusohora igice cya Gatatu cy’iyi ndirimbo, akagabanya ubukana ariko agasigaza uburemere bw’ubutumwa, byerekana uburyo ari gushaka guhuza impande zombi: abakunda ‘rap’ ikakaye n’abakunda umuziki utekanye ariko wimbitse.

Iyi ndirimbo ifunguye umwaka wa 2026 kuri Diplomat, ishobora no kuba intangiriro y’icyiciro gishya mu muziki we, aho amagambo akomeza kuba akomeye, ariko agashyirwa ku murongo utekanye kandi utekereje neza, imirongo itukura, ariko ifite igipimo.

Diplomat yatangiye 2026 mu buryo bukomeye, ashyira hanze ‘Imirongo Itukura’ agaragaza ko ‘Rap’ ye ikiri ku murongo ukakaye, ariko noneho yayishyize ku rwego yise “diplomatic” kugira ngo ubutumwa bugere kure

 

Mu ‘Imirongo Itukura’, Diplomat yongeye kwerekana icyizere cye mu muziki, agaragaza ko gufata imitima y’abafana atari iby’uyu munsi, ahubwo ari urugendo amaze igihe yubaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *