Ngewe na 1:55 AM turakorana neza cyane kandi isaha n’isaha nzasinya amasezerano – kivumbi king.

Umuhanzi Kivumbi king umwe mubakunzwe cyane muri iyi minsi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ituze isohokamo ibirango bya 1;55 AM ibyatumye abantu bahita batangira kwibaza niba uyu muhanzi yaba yamaze gusinya muri iyinzu ifasha abahanzi ariko ariko Kivumbi King yemejeko atarasinya gusa imikoranire imeze neza bityo isaha n’isaha yasinya.

 

Uyu muhanzi ufite indirimbo zikunzwe cyane yatangaje ko agiye gukora album ye nshya ya gtatu ndetse ngo ikaba izaba ari album yiganjeho abahanzi bakomeye bazakorana ama collabo n’ubwo abenshi yirinze kubatangaza ariko yavuzeko iyo album izaba ariho umuhanzi Bruce Mellodie banakorana munzu y’umuziki ya 1;55 AM.

 

King kandi yemeje k album ye itaburaho abacuti be nka Mike Kayihura na Joshua Baraka guturuka muri Uganda.

 

Ubwo boss wa 1:55 AM Kenny Mugarura yaganiraga n’itangazamuakuru yavuzeko uyu muhanzi bamufite ndetse bishimangirwa n’iyi ndirimbo isohotse irimo ibirango byabo ariko aba bombi ntirabashyira umukono kumasezerano n’ubwo bombi bavugako ibiganiro bigeze aheza ndetse ikiciro cyo gusinya amasezerano nikigerwaho bazayasinya hanyuma bagatangira imishinga byeruye.

 

Uyu muhanzi wari usanzwe umanagingwa n’abaherwe bo muri Nigeria banamukoreye indirimbo zikomeye ndetse bakamuhuza n’imodoka nziza cyane atangaza ko batandukanye neza we anezerewe ndetse icyahindutse nuko amasezerano yabo yageze igihe akarangira ariko ntacyo bapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *