Ikipe ya Al Masry yo mu Misiri ikinamo Mugisha Bonheur yakatishije itike ya ¼ cya CAF Confederation Cup nyuma yo kwitwara neza igatsinda Zesco United.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026 ikipe ya Nairobi United yo muri Kenya ikinamo Hakizimana Muhadjiri na Buregeya Prince yatsinzwe na Maniema Union ibitego 3-0 mu mukino usoza itsinda C muri CAF Confederation Cup.
Muhadjiri yari ku ntebe y’abasimbura ubundi yinjiramo asimbuye mu gihe Prince we amaze iminsi adakoreshwa. Nairobi United yahise isoreza ku mwanya wa nyuma muri iri itsinda ndetse iranasezererwa.
Ku wa Kane muri Libya ikipe ya Al Wefaq ikinamo Nshuti Innocent yatsinzwe na Al Nasr igitego 1-0 mu gikombe cy’igihugu. Uyu rutahizamu yabanje mu kibuga mu mukino we wa mbere akinnye nyuma y’uko yerekeje muri iyi kipe muri uku kwezi.
Ku wa Gatanu muri iki gihugu ikipe ya Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry yatsinze Al Qadisiyah Bani Walid ibitego 3-1 mu gikombe cy’igihugu. Uyu myugariro yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 46.
Ku wa Gatanu kandi ikipe ya Al Soqour ikinamo Rwatubyaye Abdul yatsinzwe na Al Hilal Benghazi igitego 1-0. Rwatubabye yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.
Muri iki Libya kandi nabwo ku wa Gatanu ikipe ya Assabah SC ikinamo Nsabimana Aimable na Ishimwe Anicet yatsinzwe na Al Watan nabwo mu gikombe cy’igihugu penariti 4-1. Aimable yabanje mu kibuga avamo ku munota wa 61 mu gihe Ishimwe Anicet we yinjiyemo asimbuye ku munota wa 46 aho uyu wari umukino we wa mbere nyuma y’uko agiye muri Assabah SC muri ukukwezi.
Ku wa Gatandatu ikipe ya Al Masry yo mu Misiri ikinamo Mugisha Bonheur yatsinze Zesco United ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa nyuma w’itsinda D muri CAF Confederation Cup ihita muri ¼. Kuri uyu mukino uyu mukinnyi w’Amavubi yabanje mu kibuga, asimbuzwa ku munota wa 60.
Muri shampiyona y’u Bubiligi, ku munsi w’ejo ikipe ya Raal La Louviere ikinamo Samuel Gueulette yanganyije na Anderlecht 0-0. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ntabwo yigeze akinishwa ariko yari ku ntebe y’abasimbura.
Ku wa Gatandatu muri shampiyona na Azerbaijan ,ikipe ya Zira FK ikinamo Mutsinzi Ange yatsinze Karvan 1-0. Uyu myugariro yari yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.
Ku munsi w’ejo kandi ikipe ya AEL Limmasol yo muri shampiyona ya Cyprus ikaba ikinamo Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yatsinzwe na Pafos 1-0. Uyu myugariro yabanje mu kibuga ndetse yasoje umukino.
Al Masry ikinamo Mugisha Bonheur yageze muri 1/4 cya CAF Confederation Cup
