kuberwa ni ingeso yacu – Micky mu bukwe bwe yari aberewe cyane

kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, Ubwo Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter yakoze ubukwe na Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, mu birori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa.🤍💖

Ubu bukwe bwabereye mu ihema ry’ibirori ryubatse mu busitani bwitwa ‘Romantic Garden’ ku Gisozi butahwa n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda.

Ni imihango yayobowe na Imenagitero ndetse na Bamenya uzwi muri sinema y’u Rwanda, mu gihe Victor Rukotana ariwe wasohoye umugeni.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, AG Promoter na Micky barasezerana imbere y’Imana hanyuma bakire abatumiwe mu bukwe bwabo imihango yose itegerejwe kubera muri Romantic Garden ku Gisozi.

AG Promoter na Micky bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 27 Ugushyingo 2025 bari basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Ni umuhango ariko nubundi wari wakurikiye uwo kwemeranya kubana wabereye ku musozi wa Rebero aho AG Promoter yambikiye impeta Micky amusaba ko bazarushinga undi nawe arabimwemerera.

AG Promoter yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *