Muri Ghana mu rusengero rwitwa Creator’s church hadutse korari y’abagore n’inkumi yambara amakariso gusa ndetse na sutiye ibyateje impagarara kumbuga bibaza aho iyobokamana ry’iyiminsi aho abakirisitu bakomeje kwibaza impamvu abapasteri bakomeje kwemerera ikizira kikagera kuruhimbi.
ni amashusho yashyizwe kumbugankoranyambaga n’abari muri urwo rusengero maze abakoresha imbuga nkoranya mbaga bakayahererekanya ibyavugwagamo harimo ururimi rw’icyongereza ndetse n’ururimi rwiwabo muri ghana aho bigoye kumenya icyo baririmbaga.
iyobokamana muri iyi minsi ririgufata indi ntera aho insengero nyinshi ziyemeza gusaba abakunzi babo kutambara imyambaro ishobora kubagaragaza cyangwa igatera irari abagabo bari aho hanyuma abandi bo bagahitamo kubemerera gusuka, kwambara amapantaro ku bagore, makeup, miniskirts n’ibindi.
ababo rero babishyize kurundi rwego maze baza mu rusengero bambaye amakariso gusa n’amasutiye gusa maze bajya gusirimba imbere y’abagabo mu rusengero. ibi bintu urumva se no mu rwanda byaza cyangwa bihere iyo.
