Karongi: Abanyeshuri b’ishuri rya Rucura batundishwa inkwi mu masaha y’amasomo

Abanyeshuri biga mu Ishuri rya Rucura ryo mu murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi buri ku wa Gatatu nyuma ya saa Sita bajya gutunda inkwi z’ishuri ryabo zizakoreshwa mu kubatekera.

Abanyeshuri biga mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita ntibiga, bakajya gutunda inkwi.

Abana babwiye TV1 ko banyeshuri bakora urugendo nibura rw’ibilometero bigera kuri bitandatu batunda izo nkwi, buri wa Gatatu nyuma ya Saa Sita.

Ababyeyi baturiye iri shuri bavuga ko ibyo bidakwiye kuko uretse kuba ari imirimo ivunanye binabangamira amasomo y’abo bana bigatuma batazana umusaruro baba bitezweho.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rucura, Ubayahoze Athanasie, yasobanuye ko impamvu aba bana ari bo bajya gutunda izo nkwi ari uko nta bushobozi ikigo gifite bwo gukodesha imodoka itunda izo nkwi bityo mu igihe cyo kwiga amasomo y’imirimo y’amaboko bakohereza abana kujya gutunda izo nkwi.

Ati “Batugemurira ibiribwa hanyuma abana bakazana amafaranga 975 ku gihembwe kubera ko ari yo leta yemeje. Ayo mafaranga rero dukuramo amafaranga yo guhemba abatetsi, tukaguramo imboga, tukaguramo umunyu n’isabune zo koza amasahane. Rero ayo mafaranga ntabwo aba ahagije ku buryo twabona n’ayo gukodesha imidoka ijya kuzana inkwi cyane ko tutareka isomo ngo bajye kuzana inkwi kereka ahubwo mu isomo ry’imirimo y’amaboko.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi, Umuhoza Pascasie, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana abana ntibajye bateshwa amasomo ngo bagiye gutunda inkwi.

Ati “Uruhare ruturuka ku babyeyi rwakabaye ari rwo rubafasha kugira ngo babone izo nkwi zinagere mu kigo imbere, ngiye kubaza abandi bayobozi banamenye niba icyo kintu kinakorwa koko, kuko ntabwo abana bakwiye kubura amasomo bagiye gutunda inkwi. Dutoza abana gukora ariko bigakorwa mu buryo bigomba gukorwamo bitabangamiye amasomo.”

Mu mashuri abanza ubu biga ingunga ebyiri, aho umunyeshuri wize kugeza saa Sita aha umwanya abandi bana bagatangira nyuma ya saa Sita ariko bose bagasangira ifunguro rya saa Sita.

Imibare iheruka ya MINEDUC igaragaza ko abava mu ishuri muri rusange ari 5,2% ariko intego yihaye ni ukumanura uyu mubare ku buryo ugera kuri 4,8% mu mwaka wa 2025/26.

Ababyeyi b’i Karongi barasaba ubuyobozi gukurikirana Ishuri rya Rucura ritundisha abana inkwi mu mwanya w’amasomo