Israel yigambye kongera kugaba ibitero mu murwa mukuru wa Iran, Tehran.

Nyuma y’umwuka mubi ukomeje Israel na Iran iki gihugu cya Israel cyigambye kugaba ibitero muri Iran ndetse bakemeza koi bi bitero byageze kucyo bifuzaga cyane ko bavugako bafite impungenge ku mutekano wabo cyane ko Iran ikomeje kwanga ibyo Leta zunze ubumwe za America ikomeje gusaba.

Iran.hashize igihe kitari gito ibi bihugu byombi bifitanye amakimbirane abenshi bahamya ko akomoka kunzika y’inzangano zatangiriye mu gihe kivugwa muri Bibiliya abandi bakavuga ko ari uko iran ishyigikira parestina umwanzi w’ibihe byose wa Israel hari n’abagaragaza ibyindi.

Gusa mu minsi ishize aba bombi bakoranye mu mitsi maze Israel yica abayobozi bakomeye ba Iran nubwo Iran itigeze ishobora kwica abakomeye muri Israel ariko yasenyaguye ibikorwa remezo kuburyo nyuma y’iyi ntambara Israel yatangiye kubaka bundi bushya imigi yayo yari ikomeye cyane.

Muri icyo gihe Iran yasabwe guhagarika kurasa muri Israel ariko iranga cyane ndetse ihagarika uri uko America iyi kangishije kuyirashisha misille zikomeye maze irahosha irarekera kandi iyo ntambara ni Israel yari yayishoje none nubu byatangaje benshi kuba Israel yongeye gushotora Iran.

Israel nyuma yo kurasa muri Iran yahise iburira abaturage bayo ko bagomba kwinjira mubuvumo bakava kubutaka kuko Iran isaha n’isaha bashobora kuraswa.

Ibi bitero ntiharatangazwa abo byahitanye ariko Israel izwiho kurasa ifite igipimo kandi ikarasa ifite uwo ishaka gukuramunzira kuko ntirasa igamije gusenyagura amazu cyakora ishobora kurasa igamije kurimbura ibikorwa remezo byubaka ibitwaro kirimbuzi bya nuclear weapons.