Umukinnyi wa filime Bizimana Innocente yahakanye ibyo kuba ari we mukobwa uri mu mafoto Tukowote yashyize hanze agaragaza ko yamwambitse impeta y’urukundo.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko atari umukunzi wa Tukowote ndetse atigeze anaba we.
Ati “Tukowote ni umugabo mwiza pe! Ariko singe yambitse iyo mpeta muri kuvuga kuko ntabwo ndi umukunzi we kandi sinigeze muba. Ntimugakanye ni ukuri.”
Uyu mukobwa kandi yahakanye ibivugwa ko ari prank yapanze na Tukowote kugira ngo bavugwe, ashimangira ko we iyo mikino atajya ayikina.
ibi rero bikaba byababaje cyane abakunzi ba cinema nyarwanda bari banyuzwe cyane no kubona uyu mugobo Tukowote atera ivi ndetse agiye gushaka umugore kuko abenshi bemezako ari umugabo mwiza ndetse ushobora kugira umuryango mwiza.

