Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine ni umwe mubatashye ubukwe bwa Micky na Aga Promoter bwabaye ku wa 31 Mutarama bukabera Romantic garden ndetse bugatahwa n’abantu benshi cyane by’umwihariko mu byamamare.
Rusine usanzwe umenyereweho gusetsa cyane byaba mubitaramo, amafilime akina ndetse nokuri radio akoraho ya Kiss Fm abantu bamaze kumumenyera nk’umuntu utatuma ugira irungu mugihe muri kumwe .
Mu bukwe bwa Micky Rusine yaje kandi nanone gutungurana ubwo abandi bazanaga impano zitandukanye zaba izamafaranga ndetse n’izibifatika bibarirwa mu gaciro k’amafaranga menshi Rusine yahingukanye na rusake maze abwira abageni ko abazaniye inkoko y’isake.
Ngo iyi nkoko ikaba ifite akamaro ko kubabyutsa mu masaha ya saa kenda kugirango babyuke barebe niba haba hari urubariro rwavuye kunzu maze barutere bityo inzuyabo ntizasenyuke kuko urugo rukomezwa no kurwubaka.

