Imana yarankunze nkora n’ikizira ngo ndebeko inyanga ntiyanyanga – Yampano.

Umuhanzi UWORIZAGWIRA Florien wamenyekanye nka Yampano yongeye kugaruka mu bitangazamakuru nyuma y’ibyo yatangaje kubibazo biherutse kumubaho ubwo amashusho ye arigutera akabariro yajyaga hanze maze agasakara kumbuga aho yagize ati “ubusa by’umuntu sibyiza kubureba kuko harinubwo wabureba bukagutera umwaku”.

Ibi yabitangarije mukiganiro yagiranye na Taikun Ndahiro kuri Narababwiye Tv muri One on One aho baganiraga kubikumuvugwaho muri iyi minsi ariko kandi baza no kugaruka kubihe bikomeye uyu muhanzi yanyuzemo ubwo ayo mashusho yajyaga hanze.

Yampano yavuzeko imana imukunda cyane kurwego atabasha gusobanura kuburyo yakoze ibyaha bikomeye ariko Imana ntimureke mu magambo ye yagize ati nageze naho nkora ikizira kumubiri wanjye ngo ndebeko imana yandeka ariko ntiyigeze indeka ahubwo yarushijeho kunkunda kuko Imana ntikunda ngwee wo mu mubiri ahubwo ikunda njyewe w’imbere.

Uyu muhanzi kandi aheretse gushyira hanze igihangano cyuzuye amaganya twakita igisigo aho avugako nkuko amaze gukura munganzo yagombaga no gukora igisigo kugirango ubutumwa bwe arusheho kubutambutsa nkuko abishaka.

Yampano kandi aherutse gutangaza ko agiye gukora urugendo ruzenguruka igihugu n’amaguru aho ngo azahera iwabo icyangugu maze agakomereza no mubindi bice bigize igihugu ibi rero ngo akaba azabikora agamije kugirango yegere abakunzi be bo mugihugu hose ariko kandi n’abatamuzi bazahura baganire basangire ibyo azabasangana nkuko bazaba babifite.

Yampano yavuze ko yavuzeko yatangajwe no kubona abantu bahugijwe no gushakisha video ye y’ubwambure nkaho haricyo iribubavure ndetse nabo yatekerezagako bakabaye bamuba hafi bakamubwira kwihangana bose bari bahuze bashakisha iyo video ibyo rero kuriwe avugako bitari bikwiye nagato kuko kureba ubwambure bwumuntu ntacyo byamarira ubureba.

Yampano yavuzeko ibihe bikakaye yanyuzemo byamwigishije kwirebaho, kugira ibanga ndetse no kwigira ibanga avugako nkumuntu hari ubuzima bw’umuntu buba bukwiye kuba ibanga kuko iyo bugiye hanze ntacyo bimwubaka ahubwo birushaho kumusenya.

Yavuzeko kandi kutigira ibanga kwe kwatumye agira ibibazo ariko kandi agateza n’ibibazo uwobarikumwe mu mashusho kandi we atakabaye aza mubibazo by’uburangare bwa yampano bityo rero avugako ayo makossa yamuranze atazigera yongera ku muranga nagato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *