Ifoto Tyler The Creator yifotoje yasokoje ‘Amasunzu’ yegukanye ‘Grammy Awards2026’

Ifoto Tyler The Creator yifotoje yasokoje ‘Amasunzu’ yegukanye Grammy Awards mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026 mu bihembo byatangirwaga mu nyubako izwi nka Crypto.com Arena iherereye mu Mujyi wa Los Angeles.

 

Iyi foto Tyler The Creator yayifashishije kuri ‘cover’ ya album ye ya munani yasohotse mu Ukwakira 2024 yise ‘Chromakopia’ iyi ikaba yegukanye igihembo cya ‘Cove’ nziza ya album y’umwaka muri Grammy Awards 2026.

Ku ifoto y’iyi album, Tyler The Creator yagaragaye yasokoje ‘Amasunzu’ afite amateka mu Rwanda cyane ko ariko Abanyarwanda bo mu myaka yo ha mbere babaga basokoje.

Tyler The Creator yigeze kuvuga ko iyi nsokozo yamuje mu mutwe ubwo yari ari gukinisha umusatsi we ari mu bwogero, icyakora abantu banyuranye bahita bayihuza n’Amasunzu afite amateka akomeye mu Rwanda.

Uyu muraperi wegukanye igihembo muri Grammy Awards 2026, yari ahatanye mu byiciro bitandatu birimo bitatu yakeshaga album ye ‘Chromakopia’.

Mu byiciro yahataniraga harimo ‘Best Album Cover’ yanegukanye, ‘Album of the Year’ na ‘Best Rap Album’, uretse iby’iyi album yanahatanaga mu bindi nka ‘Best Alternative Music Album: Don’t tap the glass’, Best Rap Performance: Darling, I’, ‘Best Rap Song: Sticky’

Tyler The Creator wanaririmbye muri ibi birori bya ‘Grammy Awards2026’ byabereye muri Crypto.com Arena mu Mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026, yaserukanye inyogosho y’Amasunzu.

Iyi foto Tyler The Creator yifashishije kuri album ye ‘Chromakopia’ yegukanye Grammy Award nka ‘Best Album Cover’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *