Abatoza 13 b’Abanyarwanda bafasha abakiri bato kuzamura impano mu mupira w’amaguru barimo Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu “Amavubi”, batoraranyijwe mu batoza bazajya muri Espagne guhabwa amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo barusheho kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gutoza.
Igikorwa cyo gutoranya aba batoza cyasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, nyuma y’iminsi irindwi cyitabiriwe n’abasaga 300 aho bahugurwaga n’abatoza boherejwe na Atlético de Madrid.
Mu masezerano Rwanda rwagiranye na Atlético de Madrid muri Mata 2025, binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), harimo ko iyi kipe izafasha abatoza bo mu Rwanda kongera ubumenyi.
Iyi ni yo mpamvu yatumye iyi kipe yohereza abatoza mu Rwanda, kugira ngo batange ubumenyi ku Banyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu bafasha abakiri bato kuzamura impano.
Abatoza bitwaye muri aya mahugurwa bahawe, bamwe batoranyijwe kugira ngo bazajye muri Espagne kurushaho gukarishya ubumenyi mu kazi k’ubutoza ka buri munsi.
Muri abo batoza harimo umunyabigwi Haruna Niyonzima wahamagawe mu ikipe y’Igihugu “Amavubi” inshuro zirenga 100.
Si we munyabigwi wenyine uri mu batoranyijwe kuko harimo na Sifa Gloria Nibagwire wakiniye amakipe atandukanye y’abagore ndetse akaba kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore.
Abandi ni Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Blaise Itangishaka, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yasabye aba batoza gukora cyane ku buryo mu gihe kiri imbere bazaba ari bo batoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda yazanye Atlético de Madrid mu Rwanda. Ndanashimira mwe batoza batoranyijwe kugira ngo mujye kunguka ubundi bumenyi, hanyuma mugende mukore cyane ku buryo muzaba abakandida bo gutoza Amavubi mu myaka ine iri imbere.”
Ubufanye bw’u Rwanda na Atletico Madrid bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda abakinnyi b’ikipe bakoresha mu myitozo n’iyo bakoresha mu kwishyushya mbere y’umukino.
Mu byumvikanyweho harimo ko Visit Rwanda izajya yamamazwa no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano Stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Hakubiyemo kandi kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rya siporo no gusakaza ikawa y’u Rwanda muri iyi kipe.



