Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Mellodie akomeje kwibasirwa cyane na The Catbabalao amushinja guta urugo ndetse akanirengagiza umugore we urwaye kanseri mubutumwa bwuje urwango yanyujije kumbuga ze the catbabalao yagerageje guhishako ari bruce Mellodie avuga ariko ariko kandi nanone ibimenyetse agenda atanga bikagaragaza neza neza ko ari we arikuvuga.
uyu The Catbabalao asanzwe azwi nk’umwanzi wa Bruce Mellodie bikomeye cyane ko uyu the catbabalao yakomeje kugenda avugako Bruce Mellodie ari kigoryi cyabayeho mu mateka y’umuziki nyarwanda ndetse iyo nteruro akayivuga kenshi agamije kwangisha abantu umuhanzi Bruce Mellodie.
ni mubutumwa yanyujije kuri Instagram story ye maze avugako hari umuhanzi ufite umugore witwa kety kandi akaba yarataye katy maze akamuta mugihe katy arwaye kandi arembye ngo arwaye indwara y’igikenya mudukubo ashyiramo kanseri yavuzeko uwo muhanzi yanze urugo rwe maze agahitamo uburaya nabagore bananiwe ingo ndetse n’abanyamakuru byananiye.
yakomeje agira ati wabanje kwihakana umwana wawe wambere ariko ntetwari tuziko ushobora no kwihakana abana bawe wemera kandi wakomeje kuvugako ukunda cyane ariko nabo bikaza kurangira ubanze.
ubu butumwa rero bwababaje benshi bavugako niba aba bombi bafitanye ikibazo kitari gikwiye kwinjira mu muryango wa bruce mellodie cyane ko agenda agerageza kuwushyira hanze y’umuziki nkakazi ke akora buri munsi.
muri iyi minsi Bruce Mellodie ari kuzenguruka ibihugu bitandukanye yamamaza indirimbo ye nshya yise Pom Pom ndetse irikugenda nayo yitwara neza kuruhando mpuzamahanga kuburyo ubonako kimwe n’abandi bafatanyije kugerageza kwagura umuziki nyarwanda bari kwitwara neza birababaje rero kubona murugo ariho hari guturuka ibitero nkibi bikomeye bimugabwaho cyane ko umugabo iyo ushaka kumufatisha neza wibanda kumuryango we.

