Ni byiza ko umugore utwite hari ibyo aba agomba kwitaho no kuzirikana mu mirire. Ni mu gihe kuko aba agomba kubungabunga ubuzima bw’abantu babiri icyarimwe: ubwe bwite, n’ubw’uwo atwite.
1. Imbuto
Kurya imbuto z’amoko anyuranye, izitukura, umuhondo, orange n’izindi bizaha umubiri wawe n’uw’umwana utwite intungamubiri zinyuranye. Muri zo twavuga vitamini hafi ya zose (uretse B12 iba mu bikomoka ku matungo gusa), imyunyungugu, n’ibindi umubiri ukeneye.
Ubushakashatsi bwagaragajeko kurya imbuto zinyuranye mu gihembwe cya nyuma utwite bituma umwana uri mu nda amenya icyanga cyazo binyuze muri rwa ruzi aba arimo yogamo ari narwo anywa (omniotic liquid). Bimufasha rero iyo yavutse kwishimira kurya za mbuto iyo atangiye gufata ifashabere.
2.Amagi
Amagi yagiye avugwaho byinshi ngo kuyarya cyane byongera cholesterol. Nyamara cholesterol ziri amoko abiri hari LDL ariyo igomba kuba nke na HDL ariyo igomba kuba nyinshi. Mu magi dusangamo vitamini zinyuranye n’imyunyungugu myinshi, ndetse by’umwihariko akungahaye kuri poroteyine.
Umwana uri mu nda aba akura mu buryo bwihuse kandi buri karemangingo kose k’umubiri we gakozwe na poroteyine. Si ibyo gusa kuko nawe mugore utwite ucyeneye poroteyine nyinshi.
Uretse kandi ibyo, tunasangamo choline, ikaba izwiho gufasha mu mikurire y’ubwonko bw’umwana no kumurinda indwara zafata urutirigongo.
