Diamond Platnumz yakiriye Bruce Melodie

Bruce Melodie afite indirimbo igezweho yitwa Pom Pom ari kwamamaza hirya no hino muri Afurika y’iburasirazuba.

Mu ijoro ryo ku wa 02 Gashyantare 2026 Diamond Platnumz yakiriye Bruce Melodie I Zanzibar ku kirwa gikora ku nyanja y’Abahinde. Ni ikirwa giherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania.

Bruce Melodie yakoreye iyamamaza ndirimbo muri Kenya akomereza muri Tanzania. Aragaruka mu Rwanda yitegure kujya muri Uganda kwamamaza Pom Pom.

mbere gato y’uko bahura umuhanzi bruce Mellodie yari yamaze gutangaza ko bari buhure abivugira kuri live ya tiktok ubwo yaganiraga n’abakunzi be kuri live ya godfather

Bruce Melodie kandi kuri uyu munsi nibwo yabajije abakunzi be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga niba biteguyeko abaha indi ndirimbo nyuma ya pom pom ariko umwe mubakunzi be yagize ati haracyari kare cyane byibuze reka pom pom ibanze igire 10 M  Views ubone kuduha indi ndirimbo.

iyi ndirimbo pom pom yagaragaje ko ari indirimbo yuzuye igikundiro kuburyo niyo itarebwa na Million nyinshi abantu bemezako ari indirimbo y’igitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *