Mu gihe urubyiruko rwo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rukomeje kugaragaza impano, udushya n’ubushobozi bwo kuyobora impinduka nziza, amazina y’abanyarwanda akomeje kumvikana ku rwego mpuzamahanga. Uyu mwaka wa 2026, u Rwanda rwongeye kugira abaruhagarariye mu bihembo bya East Africa Youth Awards (EAYA) birimo amazina azwi cyane mu muziki, mu muco no mu burezi.
Bruce Melodie, Bwiza, Kevin Kade, Lyvine Rwanda ndetse na Miss Mutesi Jolly ni bamwe mu banyarwanda bahatanye mu byiciro bitandukanye muri ibi bihembo byo ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba, bigamije gushimira urubyiruko rugaragaza uruhare rufatika mu iterambere ry’akarere.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, uri mu bageze kure mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga, ahatanye mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka w’Umugabo witwaye neza.
Ahatanye n’abahanzi bakomeye barimo Joshua Baraka (Uganda), Sat-B (Burundi), Mbosso (Tanzania) n’abandi. Kuba Melodie agaragara muri iri rushanwa bishimangira urwego umuziki nyarwanda ugezeho mu karere.
Umuhanzikazi Bwiza nawe ari mu bahataniye igihembo cy’Umuhanzikazi w’Umwaka, aho ahanganye n’amazina akomeye nka Zuchu wo muri Tanzania na Spice Diana wo muri Uganda.
Bwiza amaze imyaka itanu mu muziki, ariko indirimbo ze n’ubwitange bwe byatumye aba umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda, ndetse agenda yigaragaza no mu karere.
Kevin Kade, umwe mu bahanzi b’urubyiruko bagezweho mu Rwanda, nawe ari mu byiciro bitandukanye by’ibi bihembo. Kuba amazina y’abahanzi bakiri bato agaragara muri EAYA bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri gutanga icyizere ku rubyiruko ruwuhagarariye.
Mu gihe ubuhanzi ari bwo bugaragara cyane, hari n’abahatanira ibihembo mu zindi nzego. Livine Nsanzumuhira N. uzwi nka Lyvine Rwanda, usanzwe ari umurezi ndetse anakora mu kiganiro cy’abanyeshuri mu biruhuko kuri Radio Rwanda, ahatanye mu cyiciro cya Education Catalyst Awards.
Iki cyiciro kigamije guhemba urubyiruko rufite uruhare mu guteza imbere uburezi, kubukundisha abandi no gutanga ibitekerezo bifasha impinduka nziza binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, ahatanye mu cyiciro cya ‘Cultural Ambassador’. Mu myaka ishize yakomeje kugira uruhare mu bikorwa bijyanye no guteza imbere umuco nyarwanda no kuwusakaza mu karere no hanze yarwo.
Amatora yatangijwe ku mugaragaro ku wa 5 Gashyantare 2026, azasozwa ku wa 1 Werurwe 2026. Gutora bikorwa binyuze ku rubuga www.vote.eaya.africa , aho utora ahitamo icyiciro akareba uwo ashaka gushyigikira cyangwa akandika izina rye mu mwanya wabigenewe.
Gutora ni ubuntu, kandi amajwi y’abaturage afite uruhare rukomeye mu gutuma uwahatanaga yegukana igihembo ku rwego rw’akarere.
East Africa Youth Awards ni iki?
East Africa Youth Awards (EAYA) ni ibihembo byatangijwe muri 2023, bishyigikiwe n’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Bigamije guhemba no gushyigikira urubyiruko rugaragaza udushya, ubushobozi bwo kuyobora no kugira uruhare mu mpinduka nziza mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi, ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi bihembo bihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu umunani: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Kuba amazina y’abanyarwanda agaragara muri EAYA 2026 ni ikimenyetso cy’uko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kugaragaza impano n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’akarere. Ubu amaso ahanzwe ku majwi y’abatora n’icyemezo cya nyuma kizagaragaza abazegukana ibihembo.
Bruce Melodie ari mu bahatanira igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka w’Umugabo muri East Africa Youth Awards 2026, ahanganye n’abahanzi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Umuhanzikazi Bwiza ahatanye mu cyiciro cy’Umuhanzikazi w’Umwaka, ashyira umuziki nyarwanda ku ruhando rw’akarere
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi b’urubyiruko bahatanye muri East Africa Youth Awards 2026, agaragaza ko impano nshya z’u Rwanda ziri kwaguka mu karere
Lyvine Rwanda ahatanye mu cyiciro cya Education Catalyst Awards, ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere uburezi binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga
Miss Mutesi Jolly ahatanye mu cyiciro cya Cultural Ambassador, aho ahagarariye u Rwanda mu guteza imbere no gusigasira umuco mu karere
