Aline Gahongayire mu mashimwe akomeye cyane yasesekaje anyujije mu mdirimbo shya

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire afite ibyishimo bidasanzwe byamurenze maze nkumuhanzi akajya munganzo akabinyuza mu ndirimbo nziza yise Yesu ashimwe.

 

Uyu muhanzikazi wari umuze igihe adashyira hanze indirimbo kuri uyu wa 26 Gashantare 2026 yashyize hanze indirimbo nziza yakiriwe neza n’abakunzi be byumwihariko abafite ibyiyumviro nkibye byo gushima cyane ko iyi ndirimbo ari iy’amashimwe igaragaza ibyiza imana yamukoreye.

 

Aline Gahongayire iyi ndirimbo yayisohoranye n’amashusho yayo ndetse ukurikije n’indirimbo yari amaze iminsi asohora uko zagendaga iyi irimo umudundo ugaragaza ubyishimo.

Byumwihariko mu magambo yayo yumvikana avugako Imana yakoze ibikomeye kubuzima bwe ukamuha kugerakubyo abanzibe batifuzaga ko yageraho cyane ko mu buzima bwa buri munsi haba hari abatamwifuriza ibyiza ari kandi Imana igakomeza kumusimbutsa iyo mitego.

 

Uyu muhanzi uri mubakunzwe ndetse bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akunze kugarukwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu magambo menshi byumwihariko bagaruka kumyemerereye ariko kunamba ku Mana ndetse no kurushaho kuvuga ubutumwa bwiza bikomeza kumugarura kurutonde rw’abahanzi ntakemangwaho Mu muziki w’iyoboka mana mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *