Aga yantereteye mu ruhame maze kumwemerera ahita ambuza kwambara imyenda migufi.

Mukobwajana Asifiwe wamenyekanye nka Micky na Agiraneza Pascifique wamenyekanye nka Aga Promoter bakoreye ikiganiro cyuje urukundo kuri radio ya Kiss Fm bahishuriramo amabanga menshi yaranze urukundo rwabo.

 

Aga Promoter yagize ati Micky duhura bwa mbere yari aje kumpa ikiraka  cyo kwamamaza firimi ye yari agiye gukora yitwa My Daughter bitangira bityo birangira ibyari ikiraka mbikoreye Ubuntu kuva ubwo twabaye inshuti.

Micky nawe yungamo ati kuva ubwo yakomeje kujya ansanga aho twakore hosting maze tugatahana gusa bwambere duhura byari muri birthday party ya Miss Nyambo umunsi umwe rero yumvishe ko hari umusore wankunze ushaka kuntereta maze ahita ampa lift ari kumwe n’umucuti we twageze murugo ndababwira ngo ntibagenda batageze munzu yanjye nuko barinjira tukigera munzu yahise atangira arantereta ambwirako ankunda nuwo mucuti we ahari.

 

Aga yankoreye ibyo ntateganyaga mu musore tuzakundana kuko tugitangira gukundana yahise ankura mukazi ko guhostinga kuko yabonaga bitamunyuze ndetse anyereka ubundi buryo nakoreramo amafaranga kandi bwiza kurusha ubwo guhostinga.

Ikindi kandi Aga yambujije kunywa inzoga ndetse ambuza no kwambara imyenda migufi kuko mbere yuko tumenyana narinkabije kwambara ubusa pe none ubu ndi umuntu wiyubashye wambara akikwiza.

Aga yongeye nawe avugako akunda Micky cyane ndetse imwe mumpamvu zikomeye zituma arushaho kumukunda nuko ari umukobwa w’umuhanga ukunda umurimo no guhora ashaka icyamuteza imbere ikindi kandi kuba Micky uko abantu bamukeka atariko ari biramunezeza cyane kuko afite amahirwe yo kuba ari we wenyine umuzi.

Aho ninaho yavugiye ko yigeze gufata umukunzi we ari kumwe nundi mukobwa mucyumba agahita abafungirana imfunguzo akazijugunya muri Toilet bakavamo babanje kwicuza ibyaha byabo byose bakoze.

Micky na Aga urugo ruhire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *