Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Urukiko rwa Koreya y’Epfo rwahamije uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol ibyaha bifitanye isano no gutangaza igisirikare kidasanzwe (martial law) mu Ukuboza 2024, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu nk’uko tubicyesha Aljazeera.

Ku wa Gatanu, Urukiko Rukuru rwa Seoul (Central District Court) rwahamije Yoon ibyaha birimo gukumira inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gihe zari zigiye gushyira mu bikorwa impapuro zo kumuta muri yombi, guhimba inyandiko za Leta, no kutubahiriza inzira zemewe n’amategeko zisabwa mbere yo gutangaza ‘martial law’ [Guverinoma ya gisirikare no kwirengagiza amategeko asanzwe].

Umucamanza Baek Dae-hyun yavuze ko Yoon yananiwe kubahiriza Itegeko Nshinga n’amategeko agenga igihugu, n’ubwo yari afite inshingano zo kubirinda kurusha abandi bose. Ati: “N’ubwo yari akwiye kurinda Itegeko Nshinga no kubahiriza amategeko, uregwa yagaragaje imyitwarire igaragaza kutabyubaha.” Yongeyeho ko uburemere bw’icyaha cye ari bwinshi cyane.

Urukiko rwatangaje ko Yoon afite iminsi irindwi yo kuba yajuririra umwanzuro wafashwe. Nyuma y’uru rubanza, umwe mu banyamategeko be, Yoo Jung-hwa, yatangaje ko bazajurira, avuga ko icyemezo cyafashwe mu buryo burimo politiki

Uyu mwanzuro ni uwa mbere mu manza nyinshi Yoon aregwamo zishingiye ku kugerageza gutangaza ‘martial law’ mu 2024—icyemezo cyamaze amasaha make gusa, ariko kigatera impagarara n’imyigaragambyo mu gihugu cyafatwaga nk’icyitegererezo cya demokarasi ihamye. Abamushyigikiye bateraniye hanze y’urukiko bagaragaza ko batishimiye umwanzuro.

Nubwo yakatiwe iyi myaka itanu, Yoon aracyahanganye n’icyaha gikomeye kurushaho cyo kugerageza kwigomeka ku butegetsi (insurrection), gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Icyemezo kuri uru rubanza giteganyijwe mu kwezi gutaha.

Yoon yari yarasezerewe ku buyobozi, arafungwa nyuma yo kweguzwa ku butegetsi kubera uwo mugambi wa ‘martial law’, ariko yakomeje guhakana ibyaha, avuga ko yari afite ububasha bwo kubikora kandi ko yari agamije kugaragaza inzitizi ‘opposition’ [opozisiyo] yashyiraga mu mikorere ya Leta.

Ibiro ntaramakuru bya Leta, Yonhap, byatangaje ko igihano cy’imyaka itanu cyahawe Yoon ari icya kabiri cy’igihano abashinjacyaha bari basabye. Yonhap kandi yagaragaje ko uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku rubanza rukomeye rwerekeye kwigomeka ku butegetsi, aho abashinjacyaha basabye igihano cy’urupfu kuri Yoon.

Iki gihano cy’urupfu aragisabirwa n’Ubushinjacyaha bwamaze kumuhamya ibyaha birimo itangazwa ry’itegeko ry’igisirikare kidasanzwe ryashyize igihugu mu bibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere, rikangwa n’Inteko Ishinga Amategeko yanaje gutora icyemezo cyo kumweguza ku butegetsi mu Ukuboza 2024.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *