Umuhanzi Davis D umwe mu bakunzwe muri iyi minsi yagaragaje ko umuziki we udashingiye kuri Element Eleeeh abantu bakomeje kumushinja ko badaheruka gukorana kandi yaramukoreye indirimbo nyinshi zakunzwe zigatuma arushaho kumenyekana nogukundwa cyane.
Davis D nyuma y’amezi menshi adasohora indirimbo ubu yashyize hanze indirimbo nshya afatanyije na Ish Kevin bise turarenze ikaba ari indirimbo imwe munziza zasohotse muri Mutarama 2026.
Davis wari umaze igihe atavugwa itangazamakuru ryamubajije kubijyanye no kuba yari amaze amezi menshi adashyira hanze indirimbo maze avuga ko yagombaga kwitonda kugirango azasohore igihangano kiza kandi kiri kurwego rwe ninayompamvu yatinzeho ariko kandi bumvishe neza indirimbo ye turarenze afatanyije na Ish Kevin yakumvako ari Davis D nyine.
yabajijwe kandi kubijyanye no kuba adaheruka gushyira hanze indirimbo yakozwe na Element maze Davis avugako element atariwe mu producer wenyine uri muri East Africa bityo agomba gukorana nabandi nabo.
yabajijwe kandi kubijyanye no kuba ngo hari indirimbo ya Davis D Element atamuhaye maze Davis akamujyana muri RIB Davis avugako atakora icyo kintu cyo kujyana umuhanzi mugenzi we muri RIB hanyuma anasubiza abavugako atagikora indirimbo zirenze kubera ko atagikorana na Element avugako arukwibeshya cyane kuko indirimbo ze ziba zihagaze neza mu kurebwa bigaragaza ko arinziza.
Davis yabajijwe kandi kuba x be bakundanye maze avugako bose abakunda kuko nubwo hari ibyo batumvikanyeho bidasobanuyeko bagombakuba abanzi kandi nanone icyo yari yabakundiye ntaho cyagiye.
ibi yabivugiye mubiganiro yagiriye kuri MIE , The Choice Live , The Real Gasana na One on One.
