Amashusho y’umukobwa utanga igitekerezo cy’uburyo ubukene bwugarije urubyiruko mu Rwanda yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bamwe bashatse guhuza ibyo yavuze no kurwanya ubutegetsi.
Ntibizwi neza igihe uyu mukobwa yatangarije iyi ‘video’ bwa mbere, ariko kuva mu cyumweru gishize yabaye ikiganiro cy’abafite ibitekerezo bidahuye ku ngingo yavuze y’ubukene mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Uyu mukobwa yumvikana agira ati: “N’ubwo tutabivugaho ariko turakennye, urubyiruko rw’u Rwanda turakennye cyane….” Yitangaho urugero ko n’ubwo agaragara neza ariko afite amafaranga 300 gusa.
Yongeraho ati: “Ibi ni ibintu leta ikwiye gukemura kurushaho, kuko turakennye ariko ntabyo babona… turakennye, ntimukatubone dusa neza…urubyiruko rw’u Rwanda turakennye”.
