Umuhanzi Bruce Mellodie yasusurukije abitabiriye ubukwe bwa niyo bosco mu byishimo byinshi baranarira.

 

Ku wa 16 mutarama umuhanzi Bruce Mellodie yatashye ubukwe bwa Niyo Bosco anasusurutsa ababutashye mu ndirimbo ze zikunzwe cyane na benshi byumwihariko abari muri uwo muhango bagaragaje ko bishimiye kubona Bruce Mellodie muri ibyo birori.

Bruce Mellodie yaririmbye indirimbo nka “YOU COMPLETE ME”  n’izindi zatumye uyu muhango w’ubukwe urushaho kugendaneza cyane ko na Niyo Bosco yaririmbiye umukunzi we indirimbo Irena yamuhimbiye mu mazina ye.

Umuhanzi Niyo bosco yakoze ubukwe bwigitangaza n’umukunzi we Irena MUKAMISHA ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Bruce Mellodie, Aline GAHONGAYIRE, Philpeter wanahaye inka Niyo bosco, Dorcas wa Vestina na Dorcas , Irene MURINDAHABI wahoze akurikirana inyungu z’umuziki wa Niyo bosco, Bwiza, Miss Nyambo n’abandi.

Mu myambaro inogeye amaso ibyamamare byitabiriye uyu muhango w’ubukwe bwa niyo bosco binagaragaza ko bimikunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *