Amakuru aravuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ageze i Davos mu Busuwisi yakiriwe mu buryo budasanzwe kandi butari busanzwe.
Nta tsinda ry’abayobozi bamwakiriye ku mugaragaro, nta muhango wo kumwakira, nta tapis rouge ibintu bisanzwe bikorwa iyo Umukuru w’Igihugu ageze mu gihugu cy’amahanga.
Ibi bikaba bivugwa nk’ikimenyetso cy’umwuka mubi uri hagati ya Amerika n’Uburayi, cyane cyane hagati ya Washington na Bruxelles. Nyuma y’uko Trump avuze amagambo akomeye kuri NATO ndetse hakaba harahagaritswe amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), bivugwa ko abayobozi b’i Burayi bahisemo kwitandukanya na we muri Forum ya Davos.
Ishusho ya Perezida wa Amerika aramutsa ari wenyine ku kibuga cy’indege, nta bayobozi b’amahanga bari aho, irerekana ko ibintu byahindutse: Amerika ntikiri “umushyitsi w’icyubahiro” i Burayi nk’uko byahoze, ahubwo iri mu bihe by’ubwumvikane buke n’itandukaniro rikomeye mu bya dipolomasi.
📌 Ese ibi byerekana intangiriro z’igihe gishya mu mubano mpuzamahanga?
💬 Tanga igitekerezo cyawe.

