Ubushakashatsi bwavuye imuzi imiterere y’igitsina cy’abagabo

Ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya kaminuza ya Ghent mu Bubiligi bwagaragaje ko abagabo bane mu 10 cyangwa 40% batanyurwa n’uburebure bw’ibitsina byabo, mu gihe abagore bo bita cyane ku miterere y’abagabo.

 

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 600 n’abagore barenga 200 badahuje imiterere y’umubiri, yaba ubunini, uburebure, ku bagabo harebwa n’uburebure bw’ibitsina by’umwihariko.

Abagore benshi bagaragaje ko bakunda abagabo bafite igituza kinini n’igitsina kinini. Abagabo babajijwe uko bakwitwara babonye abagabo bavugana n’abakunzi babo, bagaragaza ko icyabahangayikisha cyane ari uko baba babarusha igitsina.

Nk’uko urubuga rw’ubuvuzi ‘PLOS Biology’ rubivuga, Dr. Piet Hoebeke wayoboye ubu bushakashatsi yagaragaje ko ibyavuzwe n’aba bagabo bigaragaza ko bahangayikishwa n’ingano y’ibitsina byabo kurusha kubaka umubiri.

Yagize ati “Abagabo bita cyane ku bitsina kurusha abagore. Ibi biba biri mu bwonko bwacu. Ha mbere ubwo twese twabagaho twambaye ubusa, kugira ibitsina binini byari ingenzi. Wagombaga gushimisha abagore. Ni yo mpamvu akenshi abagabo bafite ibitsina bito bagira ipfunwe.”

Dr. Hoebeke yagaragaje ko mu bagabo bahangayikishwa n’ibitsina bito bafite, byibura umwe mu 1000 ahangayika ku rwego rukabije, ku buryo abato bo babaho mu buzima bw’ihungabana.

Ati “Abahungu bato benshi babaho mu bihe by’ihungabana mu gihe cy’imikurire. Mu bwogero rusange, hari ubwo bumva amagambo nka ‘Igitsina cyawe ni gito rwose’, bakandagazwa. Ikindi, babona abagabo bagaragaza ibitsina byabo mu mashusho y’ubusambanyi.”

Uyu mushakashatsi yasobanuye ko impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’umugabo ari santimetero icyenda, umuzenguruko wacyo na wo ukaba santimetero icyenda. Iyo cyafashe umurego, ni santimetero 13,5 z’uburebure n’umuzenguruko wa santimetero 11.

Yagaragaje ko abagabo hafi 50% ku Isi bafite ibitsina biri munsi y’iyi mpuzandego, icyakoze iyo bifashe umurego, iby’abagabo 95% bigira uburebure buri hagati ya santimetero esheshatu na 16.

Dr. Hoebeke yavuze ko ikintu gitangaje ari uko ushyize abagabo 10 bambaye ubusa ahantu hamwe, bose bafite ibitsina byafashe umurego kandi bireshya, bwa burebure buhita butandukana bakimara kurebanaho ku buryo bamwe bwiyongera, abandi bukagabanyuka.

Yasobanuye ko ibyo biterwa n’uko abagabo bumva ko bagomba kuba bafite ibitsina birebire kurusha bagenzi babo. Tekereza, uri muremure, wibwira ko ufite ikiruta icya mugenzi wawe mugufi, ariko wamwitegereza ugasanga ntumurusha! Ibyo ni bimwe mu byaguca intege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *