Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bigoye ko amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakemuka mu gihe impamvu muzi zitakwitabwaho.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigaragaza ko niyubahirizwa azakemura aya makimbirane.
Muri aya masezerano, harebwe ku gukemura impamvu muzi zayo zirimo kwiyubaka k’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, ibihugu byemeranya ko ugomba gusenywa mu buryo bufatika.
Nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR kuva muri Kamena 2025, kugeza ubu ntiratangira kubyubahiriza, ahubwo yakomeje guha uyu mutwe w’iterabwoba ubufasha burimo intwaro, ibiribwa n’amafaranga, ishingiye ku kuba uyifasha kurwanya ihuriro AFC/M23.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabreye i Moscow ku wa 20 Mutarama 2026, Minisitiri Lavrov yatangaje ko ubu nta bimenyetso u Burusiya bubona byerekana ko amakimbirane y’u Rwanda na RDC azakemuka vuba.
Yibukije abanyamakuru ko aya makimbirane afite impamvu muzi kandi ko mu gihe zitakemurwa, na yo adashobora gukemuka. Ati “Hari impamvu muzi kandi zidakemutse, aya makimbirane ntiyakemuka.”
Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 kigomba kwitabwaho, kuko nubwo utemewe n’amategeko ya RDC, ufite imbaraga nyinshi zituma ibyifuzo byawo bigomba guhabwa agaciro.
Minisitiri Lavrov yahamije ko u Burusiya bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda na RDC, bityo ko bubaye busabwe gutanga ubufasha kugira ngo aya makimbirane akemuke, bwabutanga kuko bwifuza ko akemuka vuba.
SOURCE: Umuryango
