The Ben Yise Bruce Mellodie Umunyabinyoma avugako ntabitaramo bafitanye bizenguruka Igihugu.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Mellodie yamaze gushimangirako muri uyu mwaka wa 2026 azakora ibitaramo bizenguruka Igihugu cyose ari kumwe na The Ben.

The Ben abinyujije kurubugarwe rwa Instagram yatangaje ko ibyo Bruce Mellodie yatangaje atari byo ntabitaramo bizenguruka igihugu bafitanye ibi rero bikaba birushijeho gutera urujijo.

aba bahanzi bombi bakoranye amasezerano abugako bagomba kujya bafashanya mu bitaramo byabo cyane ko The Ben afite Igitaramo ngaruka mwaka cyiswe NU YEAR GROOVE.

Igiherutse kuba cyikaba cyarabaye ku wa mbere Mutarama 2026 ndetse mugenzi we Bruce Mellodie yaracyitabiriye kandi kigenda neza cyane ko cyinjije amafaranga menshi nkuko byari byitezwe.

Bruce Mellodie nawe yatangaje ko mu minsi mike aribushyire hanze amatariki ndetse naho ibitaramo bye bizenguruka igihugu bizajya bibera n’igihe bizajya bibera nk’uko abakunzi b’umuziki we biteguye kumubona abasanga muntara zose z’igihugu ari kumwe na The Ben nkuko biteganyijwe.

bakaba bazazengurukana Igihugu cyose nk’uko biri mu masezerano yabo kabone nubwo banze kuyashyira hanze ariko amakuru yizewe avugako Bruce Mellodie kiriya gitaramo cyo muri ARENA atigeze yishyuza amafaranga kuko amasezerano avugako Bruce Mellodie azishyurwa gukoresha The Ben mu bitaramo bye bizengiruka Igihugu.

ikindi kandi amakuru yizewe avugako uzica ayo masezerano azahanishwa amafaranga arenga $600k bityo rero uruhande rwa Bruce Mellodie akaba yararusoje hasigaye uruhande rwa The Ben rwo kwitabira ibyo bitaramo nubwo igihe n’aho bizabera hataratangazwa ariko ariko Bruce Mellodie yatangaje ko igihe n’aho bizabera azabitangaza vuba kuko ibi bitaramo bizaba muri uyu mwaka wa 2026.

iyo photo yo hejuru iragaragaza Bruce Mellodie atangaza ibitaramo bizenguruka igihugu

iyi nayo iragaragaza The Ben amuvuguruza avugako ntabitaramo bafitanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *