Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Mellodie yatangajeko ibihe ari kugirira muri Tanzania bitagira uko bisa kuko yakiriwe neza cyane kandi indirimbo ye na Diamond Platnumz abantu barushijeho kuyikunda cyane.
iyi ni indirimbo byatangajwe ko yatwaye arenga Million 140 bityo akaba yemeza ko ari umushinga ukomeye agomba kugeza kure ni muri urwo rwego ari kuyamamaza mu bihugu bitandukanye mu ruzinduko rwe yahereye mu Rwanda yamamaza iyi ndirimbo akomereza muri Kenya aho avugako yakiriwe neza cyane maze akarushaho kwamamaza iyi ndirimbo ye pom pom.
nyuma yaho yerekeje muri Tanzania aho yaganiriye n’ibitangazamakuru bitandukanye bavuga kuri uyu mushinga w’iyi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi wahariya muri Tanzania Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria.
muri tanzania byumwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bafashe iyambere mu kwamamaza iyi ndirimbo cyane cyane kuri tiktok na instagram mu ma challenge basanzwe bakora.
Bruce Mellodie nkuko biteganyijwe azahita yerekeza muri uganda gukomeza kurushaho kwamamaza iyi ndirimbo aho azava yerekeza muri Nigeria nyuma yaho akerekeza muri London umugi ufatwa nk’ikicaro cya Afrobit
Bruce Mellodie yatangaje ko afite indimishinga y’indirimbo ihambaye ndetse izanezeza abakunzi b’umuzikiwe iyo ikaba irimo n’indirimbo yakoranye na Yemi Alade wo muri Nigeria umwe mu bagore bagezweho ariko kandi nanone avugako afite n’ama single akomeye cyane ateganya kugeza kubakunzi be muri uyu mwaka wa 2026 cyane ko yatangaje ko uyu mwaka ari umwaka wo kongera gukora cyane agashyira hanze indirimbo nyinshi cyane nkuko abakunzi be babimenyereye.


