ikipe y’umupira w’amaguru byemezwako ariyo ifite abakunzi benshi kurusha izindi mu rwanda muri iyi myaka iri guhura n’uruvagusenya umunsi ku munsi kubera ibibazo imaranye iminsi.
iyi kipe iherutse gutsindwa na mukeba ibitego bine kuri kimwe ndetse ikaba yari yanatsinzwe umukino ubanza wazihuje byatumye igiteranyo k’imikino yombi biba ibitego birindwi kuri kimwe ndetse ibi byakurikiranye n’agahinda gakomeye kubafana y’iyikipe ibyanatumye umusore wo mukarere ka Gatsibo wafanaga iyikipe by’imazeyo yiyahura kubera agahinda.
ku wa 17 mutarama 2026 rayon sport yacakiranye na Al hilall sc maze itsindwa ibitego bine kubusa ibyakomeje guca intege abakunzi bayo.
inkuru yakurikiyeuyu mukino itashimishije benshi nuko ikipe ya rayon sports fc yatandukanye nuwari captain wayo SERUMOGO Ali Omar nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayimazemo.
Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026 batsinzwemo na Al Hilal 4-0.
Abarebye uyu mukino babonye ko ubwo yari asimbujwe hagiyemo Nshimiyimana Emmanuel Kabange, mbere yo gukandagiza ikirenge hanze y’ikibuga yapfukamye arasenga.
Amakuru VUBANEWS yamenye ni uko yagiye gukina abizi ko ari wo mukino wa nyuma muri Gikundiro aho yari yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release Letter).
Uyu mukinnyi amakuru menshi akaba amwerekeza muri Sudani y’Epfo hariyo amakipe amwifuza.
Serumogo Ali yakiniye amakipe nka Sunrise FC, Kiyovu Sports yavuyemo 2023 ajya muri Rayon Sports yarimo imyaka 2 n’igice.

