Prophet Joshua yasabye imbabazi u Rwanda n’abanyarwanda ati sinzongera gukora ubuginga.

Ni mu kiganiro yagiriye kuri channel ya Youtube yitwa ISIMBI TV asobanura uko yafashwe ndetse n’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB rwamufashe neza.

Yitwa prophet Joshua ni umwe mu banyarwanda bemeza ko bafite urufito cyane ko avugako afite amafaranga ipusi itasimbuka uyu mugabo yagiye agaragara henshi aha abantu amafaranga akavugako ari uku bablessinga ariko nyuma yaje kubireka bituma batangira kuvugako yakennye ibyo we yamaganira kure akavugako amafaranga akiyafite ndetse umutungo we ugenda wiyongera ahubwo ko yarekeye kugenda atanga amafaranga y’ubuntu.

Ubwo yafatwaga n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha RIB yari yafashe amafaranga y’Urwanda ayarambura hasi akajya agenda ayakandagiraho kandi ariho ibirango by’Igihugu bifatwa nko gusuzugura Igihugu.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru MURUNGI Sabin yatangaje ko ibikorwa yakoze ari ubuginga bukomeye n’ubwo yarekuwe ariko umutima we umushinja amakosa cyane bikaba ariyo mpamvu yaje kuri camera gusaba imbabazi abanyarwanda kuko n’amakosa yakoze ya yakoreye  kuri camera.

Joshua yivugirako igikomeye Atari uko asabye imbabazi ahubwo nuko atazongera gukora ikosa nkiryo.

Uyu mugabo kandi yari akurikiranweho kugira amafaranga atagaragaza aho ayakura gusa yavuzeko afite business nyinshi muri repuburika iharanira demokarasi ya congo zimwinjiriza agatubutse bityo akaba yinjiza amafaranga menshi bitari nangombwa ko akora kuko aba afite abamukorera no mugihe we ahugiye mu bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *