Perezida Vladimir Putin yunamiye mukuru we witabye Imana azize intambara ya Leningrad (Ubu ni Saint Petersbg).
Mu mwaka wa 1940, nibwo Viktor yavutse hanyuma mu mwaka wa 1942 yitaba Imana na mukuru we Albert wavutse mu mwaka wa 1930.
Aba bavandimwe ba Putin bishwe n’indwara zituruka ku mirire mibi n’umwanda kubera intanbara Abadage bari baragabye ku Burusiya bivuye mu burangare bwa Stalin wagendeye ku binyoma by’Abadage.
Muri icyo gihe cy’intambara cyamaze iminsi 872, abantu babuze ibyo barya bihuza n’uko bari mu gihe cy’ubukonje aho bari kuri -30°C, benshi barahazaharira kugeza ubwo ababarirwa kuri Miliyoni bitabye Imana.
Ni intambara yarangiye Uburusiya (Leta z’Abasoviyete) batsinze hanyuma Abadage basubira inyuma n’ubwo bayitsinze benshi baritabye Imana.
Byagenze gute?
Mu mwaka wa 1939, Ubudage bwashakaga kugaba igitero kuri Leta z’Abasoviyete hanyuma bahimba ikinyoma ko hari abasirikare bakuru bagurisha amakuru y’igisirikare cya Leta y’Abasoviyete nuko Joseph Vissarionovich Stalin ahita yirukana 85% by’abasirikare bakuru mu myaka 3 yakurikiyeho.
Mu mwaka wa 1941, Ubudage bwateye Abasoviyete barabakubita, bagera ku marembo ya Moscow hanyuma Stalin afungura ba bayobozi bakomeye mu bya gisirikare bamufasha kwigaranzura Abadage.

