Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye na Dr. Sidi Ould Tah uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambrte (AfDB), ku bufatanye bumaze igihe kirekire iyo banki n’ubutwererane bukomeje mu gushyigikira gahunda z’u Rwanda z’iterambere rirambye.
Ni ibiganiro bagiranye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama, muri Guinea-Conakry, aho yitabiriye ibirori by’irahira rya mugenzi we
w’icyo Gihugu, Mamadi Doumbouya, biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko “ baganiriye ku bufatanye bumaze igihe kirekire hagati ya AfDB n’u Rwanda ndetse n’ubutwererane bukomeje mu gushyigikira gahunda z’u Rwanda z’iterambere rirambye”
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974, igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwaremezo nk’imihanda, inganda, amashanyarazi n’ibindi ndetse ubu yerekeje imari no mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi.
Mu Ugushyingo 2025, iyi Banki Nyafurika y’Iterambere yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 9.4 z’amadolari ya Amerika (miliyari 13.7 Frw) azafasha mu mishinga yo guhangana n’ibiza n’imyuzure bikunze kwibasira by’umwihariko Intara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi na Karongi.
