Nyagatare: Abagabo bamaze gusobanukirwa neza n’inyungu yo gufatanya n’abo bashakanye kurera abana

Abagabo bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko bamaze kumenya ibyiza byo gufatanya nabo bashakanye kurera abana babo , aho kubibarekera ngo ari bo babikora bonyine. Byagarutsweho ku Munsi wahariwe imboneza mikurire y’abana bato k’ Urwego rw’Akarere.

Byabaye tariki 14 Mutarama 2026 mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri mu Kagari ka Ntoma. Ari n’aho umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yongeye gukeburira abagize umuryango kwirinda amakimbirane ngo kuko nabyo biri mubishobora gutuma abana bavuka muri uwo muryango bagira imikurire mibi.

Yagize ati:”Uburya bwo kuboneza imikurire y’umwana kwa mbere k’umubyeyi ni ukumubera urugero rwiza. Umwana ukuriye mu Muryango uhoramo amakimbirane, uwo mwana  ntuzamwitegeho imikurire myiza. Namwe bakuru murabizi neza ko ibyo wakora byose nta mahoro ufite biba ari ntakigenda.”

Yakomeje agira ati:”Twe nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare Turashimira abafatanyabikorwa bacu tubana nabo umunsi k’umunsi kuko nabo haricyo badufasha. Kandi tubona uruhare rwamarerero mu iterambere ry’Akarere. Icyo dusaba abaturage ni ukumva ko bagomba gukora uko bashoboye kugirango umwana agire imikurire myiza, kandi ibyo umugore n’umugabo bakabifatanya ntawubihariye undi”.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa mu kiganiro bagiranye na UMUNSI.COM bavuze ko bashimira Leta y’ u Rwanda kuba yarazanye amarerero.

Mukamparirwa Epiphanie utuye mu Murenge wa Musheri yagize ati”:”Ubu ndabyuka mu gitondo umwana nkamwohereza aho arererwa kandi nkaba nziko agomba kwitabwa, yaba kurya, kunywa ndetse n’amasomo, rero urumvako Leta ari umubyeyi.”

Mukarugwiza Francine utuye mu Mudugudu wa Mugari mu Kagari ka Musheri mu Murenge wa Musheri yagize ati:”Abana bacu bafashwe neza ku buryo bugaragara rwose. Kuko natwe bakuru turagereranya tukareba ubu dufite amarerero ndetse na cyera ataraza, tugasanga bitandukanye cyane.”

Sindikubwabo Anasitazi yagize ati:”Kera twumvaga ko kwita kubana ari iby’abagore gusa ariko ubu natwe nk’ abagabo tumaze gosobanukirwa uruhare rwacu mu kurere ndetse no gufasha abo twashakanye kwita ku bana bacu. Ariko nanone Leta iradufasha mu kugirango abana bakure neza”.

Muri iki gikorwa ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyagatare k’ ubufatanye n’abafatanyabikorwa babwo bageneye abana biga ku Rwunge Rw’amashuri rwa Matimba imfashanyigisho zitandukanye zatuma umwana agira ubumenyi bw’ibanze ku masomo yiga.

Banahaye abana 2 bafite ubumuga amagare bo mu Irerero rya Musheri ndetse banagaburira abana indyo yuzuye.

Muri rusange mu Karere ka Nyagatare habarirwa amarerero yo mungo agera 1,593 n’ abana 31,673 amarerero y’abaturage bishyize hamwe agera kuri 367 n’abana 3,634 naho amarerero akora nk’amashuri ni 248 n’abana 32,567 ni mugihe amarerero agezweho agera kuri 23 abana 346.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *