Niyamye abantu barikuntukira umugabo ngo ni umusaza – Nana

Umurerwa_Nana umwe mubakobwa bakunzwe cyane muri cinema nyarwanda yavuzeko abantu bamwibasiye kumbuga nkoranyambaga bakavugako ashatse umugabo w’umusaza akurikiye amafaranga nikimenyimenyi we ubwe yivugiye ko ashatse kugahato ubwo yarahiraga.

ibi nana yabigarutseho ubwo yari mukiganiro na Sabin wa isimbi tv maze avugako abakoresha imbuga bamwibasiye we n’umugabo we maze bakavugako ashatse umugabo usa nuwavuye mu rugo rwa mbere maze nawe biramubabaza cyane arabasubiza ababwirako umugabo we ntamugore yigeze ahubwo nuko ari babantu bamara igihe bahuze bashaka amafaranga.

abantu ariko kandi batinze kukuba uyu mugabo wa nana aba muri america bemezako ari impamvu simusiga yatuma nana amwemera cyane ko abakobwa bo muri iyi minsi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bumva ifaranga kurenza ikindi cyose .

sabin yamubajije niba akantu ko kuba aba muri america kaba kari mubyatumye yemera atagoranye maze avugako atari byo rwose ngo kuko we numukunzi we bahujwe n’urukundo ndetse bazabana murukundo.

abajijwe kukijyanye no kuvugako asezeranye kugahato mu murenge ubwo barahiraga yavuzeko biriya ari ukwibeshya gusanzwe kuko uwo ariwe wese yakwibashya

nana yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kumuvugaho nibyo ariko bakwiye kumuvugaho batamukomeretsa ngo kuko bari kurengera cyane bagakabya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *