Ninde ufuhira kariya ga Type nkange- AlySoudy kuri KnowlessButera Byakaze

Umunyamakuru w’imyidagaduro AlySoudy yagaragajeko atishimira uburyo umusore uri mundirimbo nshya ya  ButeraKnowless yitwa NTACYO yitwara kuri knowless amukorakora n’ibindi maze yemeza ko bimutera gufuha kandi mu byukuri atari umugore we.

ni ubutumwa buri kuri instagram ya Alysoudy ubwo yu munyamakuru yagaragaje urukundo rukomeye akunda butera knowless by’umwihariko abishingira ku ndirimbo ye nshya yitwa ntacyo ni indirimbo ifite amashusho meza cyane ndetse irimo agasore we yise akamafuti ngo gashobora kuba ari ka kandi Nel ngabo yaririmbye.

maze yemeza ko aka gasore agafuhira kuba karagize amahirwe yo gukorana indirimbo na knowless bigaragaza ko yifuza kuba ariwe waba waragaragaye muri iyindirimbo maze ubuzima bw’umunyenga bugaragara muri iyi ndirimbo bakabukinana.

uyu munyamakuru allysoudy ubundi asanzwe atuye muri leta zunze ubumwe z’America ariko muri iyi minsi ari mu rwamubyaye aho aherutse no gukoresha interview nziza cyane Tom Close ndetse akaba ashima iterambere ry’umuziki mu rwanda agereranyije nigihe yari mu rwanda akora itangazamakuru ry’imyidagaduro

ni ubutumwa bwatunguye benshi kubera urukundo uyu mugabo yagaragaje ko akunda knowless butera kandi abizi ko afite umugabo ndetse na we afite umugore ariko ntazuyaze kubi postinga ndetse ashize amanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *