Micky mu mujinya mwinshi agarutse ku mugore ukomeje kumugiraho umunwa muremure akamwangisha abantu avugako atari Scovia nkuko abantu babiketse ndetse yemezako uwo mugore nawe ngo akora inkuru zo muri Congo.
ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sabin wa Isimbi Tv ubwo baganiraga ku biri kuvugwa ku mbugankoranyambaga by’umwihariko bishingiye ku mashusho ya Micky yo hambere ataramenyekana ari gusaba abanyarwanda ngo arebe ko yabona icyo arya.
ndetse baje no gukomoza kubimaze iminsi bivugwa nk’amakimbirane hagati ye na Scovia bavugako Micky yirukanye Scovia mu bukwebwe mubaza butaha we atarimo maze cyane ko ubwo yabivugaga yavugiye mu marenga akavugako umugore ukora inkuru zo muri congo atemerewe gukandagira mu bukwe bwe ngo aje kubutaha.
nubu rero yagarutse kuri uwo mugore maze avugako uwo mugore atari Scovia Mutesi cyane ko we na Scovia bataziranye ndetse Micky yubaha Scovia cyane ariko avuga ko uwo mugore yavygaga agira umunwa munini cyane kandi nkuko yabivuze na mbere koko atamukeneye mu bukwe bwe nisegonda rimwe
Micky yagarutse kukuba ubuzima bwaramushaririye cyane ashingiye ku mashusho ye ari gutabaza ngo hagire umugiraneza wamugaburira we na mukuru we wari umuze igihe gito abyaye maze avugako kubera ibyo yaciye mo ntamuntu numwe yakwihanganira akibona ko hari ubangamiye imishinga ye ni uguhita amwataka kandi yivuye inyuma.
