Musanze: Ibonekerwa rya Bikiramariya ryafashwe nk’igihuha

Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, baramukiye ku gihuha cy’amabonekerwa ya Bikira Mariya cyakwirakwiye kuva ku wa 15 kugera ku wa 17 Mutarama 2026, nyuma y’uko abana bato bavuze ko babonye Bikira Mariya hafi ya Paruwasi Gatolika ya Busogo, ibarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

Ayo makuru yakwirakwiye byihuse mu baturage, bituma imbaga y’abantu bateranira hafi y’aho byavugwaga ko ayo mabonekerwa yabereye, bamwe bavuga ko Bikira Mariya yari ari kumwe na Yezu n’Intumwa, bikagaragara ku giti cy’inturusu no ku ipoto yo hafi ya paruwasi, nubwo nta gihamya gifatika basigaranye.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko babonye amashusho asa n’aya Bikira Mariya, bakabyishimira cyane.

Umwe muri bo yagize ati: “Nanjye nari mu bantu bari bateraniye aho, nitegereje ipoto mbona ishusho imeze nk’iya Bikira Mariya. Byanshimishije cyane, numva ari nk’uko byagenze i Kibeho. Twishimiye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaba yadusuye natwe.”

Undi muturage na we ati: “Twabonye ishusho isa n’iya Bikira Mariya, abantu benshi baririmbaga, abandi baharaye. Twifuza ko hashyirwa ingoro ye hafi ya Paruwasi ya Busogo, nk’aho i Kibeho ahantu hatagatifu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwahakanye bwivuye inyuma ayo makuru, buvuga ko ari igihuha kidafite ishingiro, busaba abaturage kujya bitwararika mu gihe habonetse igihuha nk’icyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien,  yagize ati: “Kiriya ni igihuha. Nta mabonekerwa ya Bikira Mariya yabaye. Twahageze nk’ubuyobozi kuko hari hateraniye abantu benshi barimo abana, abasaza n’urubyiruko, bisaba kwitwararika ku mutekano. Twasanze hari abantu barenga igihumbi, ariko nta kintu kidasanzwe twabonye. Rwose ni igihuha.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, na we yavuze ko ibi bintu bikwiye kwitonderwa no gusuzumwa neza n’inzego zibifitiye ububasha.

Yagize ati: “Ibi byabaye bikeneye ubushishozi bukomeye. Twabimenyesheje ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ari bwo bufite ububasha bwo kwemeza niba ari ibonekerwa nyakuri. Banyeretse igiti cy’inturusi n’ipoto bivugwa ko byabonekerwagaho, ariko nta kintu kidasanzwe nabonye.”

Akomeza agira ati: “Bikira Mariya ntiyapfa kwigaragaza uko mu buryo nka buriya ngo abonekere abantu ibihumbi bitanu icyarimwe, kandi nta butumwa na bumwe bwatanzwe na we nk’uko ajya abigenza aho yabonekeye. Turasaba abakirisitu gutegereza icyemezo cy’inzego bireba.”

Amabonekerwa azwi kandi yemejwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni ayabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, ari na yo mpamvu abayobozi n’abihayimana basaba ko hirindwa guhubukira amakuru ataremezwa, cyane cyane ayatangajwe n’amagambo y’abana bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *