Mfite indirimbo nyinshi kandi nanarangije gukora ahubwo buriya mbanarazisohoye ikibazo nuko ntinya abantu abantu nibabi bazanyanga ni nzisohora pee nibwo bwoba ngira naho ubundi indirimbo zanjye ndazifite kandi igihe nicyagera nzazisohora.
Umunyamakuru Taikun Ndahiro wa One on One yatangajeko burya ari umuhanzi ndetse kandi afite indirimbo nyinshi yanamaze gukora ndetse ziri mu njyana ya Hip Hop zirimo iyo yaririmbiye uwahoze ari umukunzi we aho amuririmbira amubwirako yihombeje kuba baratandukanye.
ndetse hakabamo n’indirimbo y’ubukwe yakoze azaririmba mu bukwe bwe yanacishagamo akumwisha umunyamakuru kuri izondirimbo.
Taikun Ndahiro yakomeje avugako nubwo izondirimbo azifite ariko afite ubwoba bukomeye cyane bwo kuzishyira hanze kuko azi neza ko abantu basanzwe bamukunda bazahita bamwanga cyane ko abamukunda batamukundira kuririmba ahubwo bamukundira itangazamakuru.
ubu bwoba bwe rero bufite ishingiro cyane ko ibi biherutse kuba kuri Yago nawe wari ukunzwe cyane n’abantu ariko yatangira gushyira hanze indirimbo ze abantu bagahita bamwanga ndetse amakimbirane yaje nyuma yabyo yatumye ava murwanda agahungira muri Uganda.
nubwo rero Taikun Ndahiro yavuzeko afite ubwoba bwo kuzisohora ariko yavuzeko hari igihe azageraho agafunga umwuka akazisohora.
