Mbyutse nkasanga nabaye Prezida w’igihugu ikintu cya mbere nakora n’ukwegura.

Bruce Melodie ngo aramutse abyutse akisanga yabaye President wa Republika y’Urwanda, ngo ntiyatekereza 2, yahita yegura.

Ibi uyu muririmvyi akaba yabivuze ubwo yari kuri Live ya TikTok aganira n’ibindi byamamare birimo abahanzi n’abandi bantu bazwi kumbuga.

Bruce akaba avuga ko yakegura kuko Abanyarwanda bagoye kuyobora, Ari nacyo gituma yemera H.E Paul Kagame kuko yabashije kuyobora Abanyarwanda.

Bruce Melodie Yagize Ati :” “Mbyutse nkasanga ndi President ikintu cya mbere nakora n’ukwegura. Mwe(Abanyarwanda) muragoye sha.
Reka mbabwire impamvu nemera umusaza, umuntu wabashoboye mwa bantu mwe, umutwaro wo kuyobora abaturage ama Million reka reka, nzajya mbakorera umuziki mwiza .
Ibintu byo kuyobora ntimukabibone gutyo… noneho Abanyarwanda.”

icyogihe yasubizaga God Father wamubajije uko yakitwara aramutse yisanze abaye Bobi Wine wo mu Rwanda. Bruce Mellodie akaba Kandi yemeje ko we yumva ntabundi buryo yahawe n’Imana bwo gukorera u Rwanda keretse kubakorera indirimbo nziza zishimisha abanyarwanda kuruta ibya Politique, kuko ibyo we atanabirota.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *