M23 ikiva mu Mujyi wa Uvira Wazalendo bahise binjira

Ku wa 17 Ukuboza 2025, nk’uko byari byatangajwe n’ubuyobozi bwayo, AFC/M23 yakuye ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira.

Tariki 17 Mutarama 2026, hashize ukwezi kumwe, AFC/M23 irangije gusubiza inyuma burundu n’itsinda ryayo ry’indorerezi n’abakurikiranira hafi umutekano, ryari rishinzwe kurinda umujyi wa Uvira n’abawutuye.

Iyi gahunda yatangajwe n’umuvugizi wa politiki, Lawrence Kanyuka, igaragaza ko AFC/M23 ikomeje kubahiriza ijambo ryayo n’amasezerano yasinywe, nk’uko yabigenje inshuro nyinshi.

Umutekano w’umujyi wa Uvira wagombaga gushyikirizwa ingabo zitabogamye, atari FARDC, Wazalendo, ingabo z’amahanga z’u Burundi, cyangwa FDLR.

ariko aya makuru akimara kumenyekana ko ingabo za M23 zamaze kuva mu mugi wa Uvira inyeshyamba za Wazalendo zahise yinjira kandi nayo itabyemerewe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *