Ku nshuro ya mbere Kenguruka Delia Chainese Ketina yahishuye impamvu zamukomye mu nkokora bigatuma yikura mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi ryabaye mu 2025, nyamara yari ageze ku irushanwa rya nyuma.
Muri Kamena 2025, nibwo umuryango utegura iri rushanwa washyize hanze itangazo bavuga ko uyu mukobwa yikuye mu irushanwa kubera ibibazo by’ubuzima bwe.
Icyo gihe Delia yavuze ko yahisemo gushyira imbere ubuzima bwe, ahitamo kubanza kujya kwiyitaho, icyakora ntihatangajwe ikibazo nyakuri yahuye na cyo.
Kuri ubu Delia yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko yari atwite.

Yavuze ko nyuma yo kuva muri iri rushanwa yarize amarira menshi kuko ari ibintu atari yiteze, cyane ko nawe ubwe atari azi ko atwite.
Akomeza avuga ko urugendo rwe rwo gutwita rwajemo ibibazo byinshi, ariko ashimira umugabo we ku bwo kuba yaramubaye hafi bakabinyuranamo.


