IShowSpeed yasabye abakurambera guha Cristiano Ronaldo gikombe cy’isi

IShowSpeed yasabye abakurambera guha Cristiano Ronaldo gikombe cy’isi
Umunyamerika w’icyamamare kuri YouTube, IShowSpeed, ubwo yari mu rugendo muri Benin, yasabwe gutanga icyifuzo nyuma yo gukora ku giti gitagatifu kimaze imyaka 400.
Nta kujijinganya, yasabye ko Cristiano Ronaldo yakwegukana igikombe cy’isi ari kumwe na Portugal.
Abafana ba Ronaldo n’abakunzi ba ruhago bakomeje kwishimira iyi nkuru, bavuga ko ari ikimenyetso cy’urukundo n’icyizere gikomeye IShowSpeed afitiye CR7.
uyu musore yagiye agaragaza urukundo rudasanzwe  akunda Christiano Ronaldo ariko kuri ubu byabaye agahebuzo ubwo yagaragarizaga isi yose ko ikifuzo cye cya nyuma ari ukubona umukinnyi afana atwara igikombe cy’isi.
ni muruzinduko rwe rwo kuzenguruka Isi yose kuri ubu akaba ageze muri Africa aho yanamaze kunyura murwanda agasura ingagi ndetse agasura n’ibice by’igikundiro hano mu rwanda kuri ubu akaba yari ageze muri benin aho yeretswe igiti gitanga umugisha ndetse kimaze ibinyejana bine ni ukuvuga imyaka maganane 400.
ikifuzo cye yahaye icyo giti bikaba ari ugusabira christiano ronaldo kuzatwara igikombe cy’isi kumwe na portugal benshi byabashimishije ndetse byumwihariko kubakunzi baruhago bemeje ko uyu musore ari umufana w’ukuri wa christiano ronaldo.
bwa mbere ubwo yahuraga na Christiano byaramunejeje cyane bituma isi yose ibibona kubera uko ibyishimo byamurenze akarira cyane urukundo amugirira rero ruracyatohagiye ndetse nawe afite agahinda kuba ntagikombe cy’isi ronaldo yatwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *