ni inkuru y’urukundo yababaje benshi by’umwihariko abari bakurikiye ikaganiro Aisha yagiranye na Taikun Ndahiro kuri narababwiye Tv kuko ni inkuru yagaragaje agahinda Aisha yanyuzemo mu rukundo kubera kubabazwa mu rukundo .
Aisha yagize ati nari muri kaminuza mfite umukunzi dukundana bikomeye cyane twarapanze nuko azanyambika impeta twarumvikanye uko tuzabihuza n’umunsi wanjye wa amavuko maze akanyambika impeta ati gusa wa munsi w’amavuko haburaho gake ngo ugere natangiye kujya muhamagara akambwirako ahuze cyane ngo mukupire kuko namwizeraga cyane nkamukupira.
mushiki we yaje kumbwirako atagisobanukirwa ibirikujya mbere maze arambaza ati bimeze bite ko nsigaye mbona undi ukobwa hano kandi kenshi ubwo ni ukubera iki bro wange mwaba mwarashwanye simbimenye ati kuko nawe nsigaye mbona nkurikije uko wazaga hano byarahindutse namubwiyeko ntakibazo nzi dufitanye.
gusa nubundi namuhamagara mu masaha y’ijoro twaridusanzwe tuvuganiraho nkasanga arahuze akambeshya ngo ibintu yapangaga na mama we ibyo byatumye ngeraho ndarambirwa njyayo musanga murugo ndamubaza bimeze bite kombona ntazi uko tumeze maze arambwira ati sinkigukunda ati nange sinzi uko byaje gusa sinkigukunda pe nabonye undi kandi turakundana cyane bityo rero nawe wakishakira undi kuko ngewe sinkigukunda nagato.
numvishe kwihangana bitagikunda ndaturika ndarira cyane gusa nawe biba bityo ararira twararize turasoza antwara mu modoka ye angeza murugo maze asuberayo.
mu minsi mike nabonye ya postinze yatereye ivi indi mukobwa ngiye kubona mbona ni umukobwa twiganye sha byarambabaje nabyibuka nkarira pe.. ntanigihe byatwaye bahita bakora n’ubukwe barabana
gusa ku munsi bakoreyeho ubukwe narindi mu rugo numva telephone irasonnye nuko mbona niwe sha narinkimukunda pe sinarikubasha kwifata nahise nitaba arambaza bite nti nibyiza ati ngwino hano hanze kuri Gate! ndamubaza nti ese ubizi ute k ndi murugo arambwira ati ndakuzi cyane ko uri murugo ngwino nkubwire.
nasabye uruhushya murugo rw’iminota mike cyane maze njyayo ninjira mu modokaye maze ndamubaza nti uramariki hano arambwira ati : hari ibintu nataruraga muri izince numva sinacaho ntakuvugishije. gusa namurebye mu maso bonako ibyo arikuvuga bitandukanye nibimurimo maze ndamubwirang urambeshya.
yahise aturika ararira maze arambwira ati Ai umbabarire narakubabaje ndaguhemukira uriya mugore nubwo namushatse simukunda ahubwo narahubutse cyane none mbabarira umbere umugore wa kabiri sha nahise mubwira ngo basi iyo nshaka maze we ukamugira umugore wa kabiri basi ibyo byo nari kubyumva ariko niba atari uko bimeze ntacyo nagufasha pe.
twasezeranyeho maze arataha gusa muri iyo minsi kuko nakoraga akazi ko guhostinga natangajwe nuko ahonabaga nakoreye hose yabaga ahari kandi mbizi ko atanywa inzoga gusa akanyegera akambwira ngo dusangire mbanza kuyanga ariko ngeze aho rimwe na rimwe nkajya mwemerera tugasangiramo akantu.
nyuma rero baje kwimukira iburayi maze ansabako nashaka uko musangayo maze agatandukana nuwo mugore tukibanira mu mahanga cyane ko ntanuwuzabimenya gusa nibajije ko ibyo nabankoze byaba ari ugutwa umugabo wabandi kandi nange bimbayeho byambabaza cyane maze ndabyanga.
icyantangaje nuko rero na nyuma yaho naje gukunda undi maze nawe nkaza kumufata ari kunca inyuma ariko sinamufashe neza ahubwo nagiye kumusura maze mushikiwe ahita anjyana mu cyumbacye bahita barigisa uwo mukobwa byihuta ibyatumye ntamubona gusa naje kubimenya masha arambwirango impamvu yahise yirukana uwo mukobwa wundi nuko aringe yahaga agaciro abasore ni abagome pe gusa ubu hari amakosa ntakongera gukora mu rukundo kuko nariza cyane
iyi yari inkuru ibabaje y’urukundo rwa Aisha wa menyekanye muri cinema nyarwanda uyumvishe utese ? duhe igitekerezo cyawe.
