Ikipe y’u Rwanda rwatsinze Zambia muri ’President Cup,’ ruzahatana na Gabon.

Ikipe y’Igihugu ya Handball yatsinze Zambia mu gikombe cya Afurika kirimo kubera mu Rwanda, ruzahura na Gabon itsinze yegukane ’President Cup’.

Nyuma yo kutabasha kurenga itsinda A rwari rurimo, u Rwanda rwisanze mu cyiciro cy’amakipe ahatanira umwanya wa 9-16, iki cyiciro cyizwi nka “President Cup”.

Rwahise ruhura na Uganda rurayitsinda rujya mu guhatanira umwanya 9-12 aho rwagombaga guhura na Zambia.

Zambia yari yaratsinzwe n’u Rwanda mu mikino y’amatsinda kuko bari mu itsinda rimwe, ntabwo yari yabyibagiwe, wabonaga yaje yarwize.

Ibi byatumye igice cya mbere kigora abasore b’u Rwanda cyane ko nk’umukinnyi mwiza, unayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi Yves Kayijamaje yari yamwicaje amushyiramo mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri.

Amakipe yombi yakomeje kugendana maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 17-17.

U Rwanda rwagarutse mu gice cya kabiri rushyiramo imbaraga maze binyuze mu bakinnyi nka Mbesutunguwe Samuel wanatsinze ibitego byinshi muri uyu mukino aho yatsinze ibitego 7, baje kuzamura ikinyuranyo cy’ibitego.

Yves Kayijamahe yaje kujyamo mu minota 15 ya nyuma abasha no gutsinda ibitego 2, muri iyi minota yakinnye akaba yafashije u Rwanda cyane maze umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 34-26.

Nyuma yo gutsinda Zambia, u Rwanda ruzahura na Gabon ku wa Kane bahatanira umwanya wa 9 aho izatsinda izaba ari yo yegukana ’President Cup.’

Ni umukino utagoye u Rwanda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *